Amakuru mashya
20.11.12 - RWANDA/UBUTABERA - URUBANZA RWA MUGESERA RWIMURIWE KU WA 17 UKUBOZA
Kigali, 20 Ugushyingo 2012 (FH) – Hafi nyuma y’umwaka muzima amaze yirukanywe muri Canada, urubanza rwa Leon Mugesera na n’ubu ruracyaseta ibirenge mbere y’uko ruburanishwa mu mizi yarwo imbere y’ubutabera bw’u Rwanda. Nyuma y’uko rusubitswe ku wa mbere, abacamanza, mu cyemezo cyabo cyo kuri uyu wa kabiri, bategetse ko iburanisha nyirizina rizatangira taliki ya 17 Ukuboza uyu mwaka.
23.10.12 - RWANDA/NORVEGE - UBUTABERA BWA NORUVEJI BWATANGIYE KUMVA UBUHAMYA BW’ABANYARWANDA BARENGA 50
Kigali, 23 Ukwakira 2012 (FH) – Urukiko rwo mu gihugu cya Noruveji ku wa mbere rwatangiye kwakirira i Kigali ubuhamya bw’abanyarwanda barenga 50 mu rubanza rwa Sadi Bugingo, wahoze ari umucuruzi ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Noruveji.
09.10.12 - TPIR/GATETE - URUGEREKO RW’UBUJURIRE RWAGABANYIRIJE GATETE IGIHANO
Arusha, 09 Ukwakira 2012 (FH) – Uwahoze ari umukozi mukuru wa leta Yohani Batisita Gatete, ubu ufite imyaka 59, akaba yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’urugereko rw’iremezo rw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa kabiri igihano cye cyaragabanijwe gishyirwa ku gifungo cy’imyaka 40. Nyuma y’igihano cyo gufungwa burundu cyemejwe mu manza nyinshi, iki gihano nicyo kiremereye kurusha ibindi gitanzwe n’urwo rukiko rufite icyicaro cyarwo Arusha, mu majyaruguru ya Tanzaniya.
06.10.12 - TPIR/RWANDA - URUKIKO RWEMEJE IYOHEREZWA MU RWANDA RYA KOLONELI MUNYARUGARAMA
Arusha, 06 Ukwakira 2012 (FH)- Urwego rwashyiriweho gusimbura buhoro buhoro inkiko mpanabyaha mpuzamahanga z’umuryango w’abibumbye rwemeje ko umukoloneli w’umunyarwanda, ushakishwa kubera uruhare akekwaho kuba yaragize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, agomba koherezwa imbere y’ubutabera bw’igihugu cye, nk’uko iyi nkuru yashyizwe ahagaragara ku wa gatandatu.
07.10.12 – INCAMAKE - SENOUSSI YOHEREJWE MURI LIBIYA, BEMBA AKOMEJE KWIREGURA
Arusha, 7 Nzeli 2012 (FH) – Moritaniya yohereje muri Libiya uwahoze ari umukuru w’iperereza ku butegetsi bwa nyakwigendera Mouammar Kadhafi naho John Hocking, umwanditsi w’urwego rusimbura inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (MTPI) yibukije ko umuryango w’abibumbye ariwo uzafata icyemezo cy’ahazashyirwa ububiko bw’amadosiye y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
07.09.12 - CPI/SENOUSSI - IBIRO BY’UBWUNGANIZI MURI CPI BIRASABA ABACAMANZA KWITABAZA LONI
La Haye, 7 Nzeli 2012 (FH) – Ibiro by’inama y’abunganizi (BCPD) ku wa kane byasabye abacamanza kugeza ikirego ku nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano kubera ko Libiya itubahiriza iby’ubufatanye n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI).
03.09.12 - CPI/MALI - CPI IRI MU BUTUMWA BWO GUKUSANYA IBIMENYETSO MURI MALI
Arusha, 3 Kanama 2012 (FH) – Intumwa z’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI) ubu ziri muri Mali mu butumwa bwo gukusanya ibimenyetso, nk’uko bivugwa n’umwe muri bo, ku byaha byaba byarakozwe mu mezi atanu ashize mu majyaruguru y’igihugu bikozwe n’abayisilamu b’intagondwa, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP).
29.08.12 - FRANCE/RWANDA - CPCR IRATEGURA IBIREGO BISHYA KU BANYARWANDA BABA MU BUFARANSA
Arusha, 29 Kanama 2012 (FH) – Ishyirahamwe Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) rirategura ibirego bishya kuri bamwe mu banyarwanda bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu gihugu cyabo, nk’uko perezida w’iryo shyirahamwe ku wa kabiri yabitangarije ibiro ntaramakuru Hirondelle.
28.08.12 - MTPI/MUNYARUGARAMA - UMWUNGANIZI ARITIRANYA UBUBASHA BWA TPIR N’UBW’URWEGO RUYISIMBURA
Arusha, 28 Kanama 2012 (FH) – Igabana ry’imirimo hagati y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) n’urwego rwagenewe gusimbura inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (MTPI) kugeza ubu ntirirasobanuka neza kuri benshi mu bakora imirimo y’ubutabera mpuzamahanga. Ibyo bigaragazwa n’icyemezo cy’umucamanza w’umunyamerika Theodor Meron, perezida wa MTPI, wagombye kwibutsa uko ibintu biteye Me Francis Stolla,avoka w’umunyatanzaniya wunganira umusilikare mukuru ugishakishwa.
29.08.12 - RWANDA/UBUTABERA - URUKIKO RWEMEJE IFUNGWA RY’AGATEGANYO RYA PASITERI UWINKINDI
Kigali, 29 Kanama 2012 (FH) – Urukiko ku wa gatatu nyuma ya saa sita rwaburijemo icyifuzo cy’ifungurwa ry’agateganyo ry’umupasiteri w’umupenekositi, Yohsani Uwinkindi, umuntu wa mbere waregwaga n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) woherejwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.
