Justice Info

Reports by trial

25.09.12 - RWANDA/JUSTICE – LA DETENTION PREVENTIVE DU PASTEUR UWINKINDI CONFIRMEE EN APPEL

Kigali, 25 septembre 2012 (FH) – Une chambre de la Haute cour de Kigali a confirmé en appel la décision de détention préventive prise en première instance contre le pasteur pentecôtiste Jean Uwinkindi, premier accusé du Tribunal pénal international pour le Rwanda (TPIR) renvoyé devant la justice rwandaise, a-t-on constaté ce mardi.

09.07.12 - TPIR/NZABONIMANA - UBUJURIRE BW’UMUSHINJACYAHA MU RUBANZA RWA NZABONIMANA

Arusha, 9 Nyakanga 2012 (FH) – Ibiro by’umushinjacyaha w’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) byafashe icyemezo cyo kujuririra imyanzuro imwe n’imwe yafashwe n’urugereko mu icibwa ry’urubanza rw’uwahoze ari minisitiri wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu, nk’uko twabimenyeshejwe ku wa mbere.

21.06.12 - TPIR/ZIGIRANYIRAZO - IBYIFUZO BIBIRI BYA MURAMU W’UWARI PEREZIDA BYABURIJWEMO

Arusha, 21Kamena 2012 (FH) -  Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwaburijemo ibyifuzo bya muramu w’uwari perezida Yuvenali Habyarimana wari wasabye indishyi zingana na miliyoni imwe y’amadolari no gusubizwa mu gihugu cy’Ububiligi, nk’uko inkuru yatangangajwe ku wa kane.

19.06.12 - TPIR/NIZEYIMANA - KAPITENI ILDEPHONSE NIZEYIMANA YAKATIWE IGIHANO CYO GUFUNGWA BURUNDU

Arusha, 19 Kamena 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa kabiri rwakatiye kapiteni Ildephonse Nizeyimana igihano cyo gufungwa burundu rumaze gusanga ahamwa n’ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha byo mu ntambara, nk’uko ibiro ntaramakuru Hirondelle byabihagazeho.

12.04.12 - TPIR/NGIRABATWARE - IMYANZURO YA NYUMA MU RUBANZA RWA NGIRABATWARE YIMURIWE MURI NYAKANGA

Arusha, 12 Kamena 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwimuriye ku mataliki ya 23 n’iya 24 imyanzuro ya nyuma y’impande zombi mu rubanza rwa Ngirabatware, wahoze ari minisitiri w’imigambi ya Leta, nk’uko iyi nkuru yatangajwe ku wa kabiri.

31.05.12 - TPIR/NZABONIMANA - CALLIXTE NZABONIMANA YAKATIWE IGIFUNGO CYA BURUNDU

Arusha, 31 Gicurasi 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ku wa kane rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu uwahoze ari minisitiri w’urubyiruko, Callixte Nzabonimana, nyuma yo kwemeza uruhare rwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

30.04.12 - TPIR/NZABONIMANA - URUBANZA RWA NZOBONIMANA RUZASOMWA KU ITARIKI YA 31 GICURASI

Arusha, 30 Mata 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku itariki ya 31 Gicurasi ruzasoma urubanza rw’uwahoze ari minisitiri w’urubyiruko Kalisiti Nzabonimana, ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

26.04.12 - TPIR/MPIRANYA - IRANGIRA RY’IKUSANYWA RY’IBIMENYETSO MU IDOSIYE YA MPIRANYA

Arusha, 26 Mata 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR)  ku wa gatatu rwarangije iburanisha ryarwo mu gukusanyiriza hamwe ibimenyetso mu idosiye ya majoro Porotazi Mpiranya, uri ku rutonde rw’abaregwa icyenda kugeza ubu bagishakishwa bataratabwa muri yombi nk’uko ayo makuru yatugezeho ku wa kane.

12.04.12 - TPIR/MPIRANYA - UBWA MBERE ABATANGABUHAMYA BAGIYE GUSHINJURA UREGWA UGISHAKISHWA

Arusha, 12 Mata 2012 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku nshuro ya mbere mu mateka yarwo  rugiye kuzumva guhera ku wa mbere utaha , abatangabuhamya b’ubwunganizi bw’uregwa kugeza ubu utaratabwa muri yombi, ibyo bikaba birebana na majoro Porotazi Mpiranya.

11.04.12 - TPIR/GATETE - URUBANZA RWA GATETE MU BUJURIRE KU ITARIKI YA 7 GICURASI

Arusha, 11 Mata 2012 (FH) -  Urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ku itariki ya 7 Gicurasi uyu mwaka ruzumva ingingo z’impande zombi mu rubanza rwa  Yohani Batisita Gatete, wahoze ari umukozi mukuru wa leta akaba yarigeze no kuba umuyobozi wa komini, wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’urugereko rw’iremezo.