Current cases

20. 04.11 - TPIR/NDAHIMANA - URUBANZA RWA NDAHIMANA RWARASUBITSWE KUGEZA KU ITARIKI 3 GICURASI

Arusha, 20 Mata 2011 (FH) -  Urubanza rwa Grégoire Ndahimana, wahoze ari umuyobozi wa komini ukurikiranywe n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR),  ku wa gatatu rwarasubitswe kubera ibiruhuko by'abacamanza rukazasubukura ku itariki ya 3 Gicurasi.

29.03.11 - TPIR/GATETE - GATETE YAKATIWE IGIFUNGO CYA BURUNDU

Arusha, 29 Werurwe 2011 (FH)- Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga yashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa kabiri rwahanishije umugabo wahoze ari umukozi mukuru mu Rwanda, Gatete Yohani Batisita, igihano cy'igifungo cya burundu rumaze kumuhamya ibyaha bya jenoside n'ibyo kurimbura imbaga.

21.03.11 - TPIR/NZABONIMANA - NGO ABATANGABUHAMYA BASHINJURA BAFITE UBWOBA

Arusha, 21 Werurwe 2011 (FH) - Umupererezi w'umufaransa, lieutenant-colonel Fernand Batard ku wa mbere mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR), yavuze ko  abatangabuhamya bo ku ruhande rw'ubwunganizi bateganijwe gutanga ibimenyetso  bishinjura bari bafite ubwoba bw'uko bagirirwa nabi n'abategetsi babo.

18.03.11 - TPIR/GATETE - URUBANZA RWA GATETE RUZASOMWA KUYA 29 WERURWE

Arusha, 18 Werurwe 2011(FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ruzasoma urubanza ruregwamo umuntu wari umuyobozi mukuru mu Rwanda,Yohani Batisita Gatete, umushinjacyaha yari yasabiye igihano cy'igifungo cya burundu taliki ya 08 Ugushyingo 2010. 

10.03.11 - TPIR/NZABONIMANA - NZABONIMANA ARI HAFI KURANGIZA GUTANGA IBIMENYETSO BIMUSHINJURA

Arusha, 10 Werurwe 2011 (FH) - Uwahoze ari minisitiri w'urubyiruko Kalisiti Nzabonimana, ubu umaze guhamagaza abatangabuhamya 34 bamushinjura, agomba gukomeza guhamagaza abandi batangabuhamya babiri cyangwa se batatu mbere y'uko arangiza gutanga ibimenyetso bimushinjura mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), nk'uko twabimenyeshejwe n'inzego zibishinzwe ku wa kane.

28.02.11 - TPIR/NZABONIMANA - URUBANZA RWA NZABONIMANA RWARASUBUKUWE

Arusha, 28 Gashyantare 2011 (FH) - Urubanza rw'uwahoze ari minisitiri w'urubyiruko, Kalisiti Nzabonimana ukurikiranywe n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), nyuma y'igihe cy'amezi ane rusubitswe, ku wa mbere rwarasubukuye, nk'uko ibiro ntaramakuru Hirondelle byabihagazeho.

25.02.11 - TPIR/NIZEYIMANA - GUSHINJA BYARARANGIYE MU RUBANZA RWA NIZEYIMANA

Arusha, 25 Gashyantare 2011 (FH)- Umutangabuhamya wa 38 ari na we wa nyuma ushinja mu rubanza rwa kapiteni Ilidefonsi Nizeyimana uburanira imbere y'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) yashoje ubuhamya bwe ku wa gatanu mu ma saa sita.

07.02.11 - TPIR/NIZEYIMANA - KAPITENI NIZEYIMANA NGO YAHIMBAJWE N'IYICWA RY'UMWAMIKAZI GICANDA

Arusha, 7 Gashyantare 2011 (FH) - Kapiteni Ildephonse Nizeyimana, uburanishwa n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa mbere yashinjwe n'umwe mu bo yayoboraga kuba yarakoresheje umunsi mukuru, yizihiza iyicwa ry'uwahoze ari umwamikazi w'u Rwanda wari utuye i Butare muri Mata 1994.

25.01.11 - TPIR/NIZEYIMANA - NIZEYIMANA ARASHINJWA KUBA YARATEGETSE IYICWA RY'UMUTUTSIKAZI

Arusha, 25 Mutarama 2011 (FH) - Umugabo wahoze ari umusilikare mu ngabo z'u Rwanda watanze ubuhamya mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa kabiri yashinje kapiteni Ildephonse Nizeyimana kuba muri Gicurasi 1994 yaratanze amategeko yo kwica umugore w'umututsikazi wahungaga.

21.01.11 - TPIR/NIZEYIMANA - NGO ISHURI RYA ESO RYARI RYABAYE INTEKO NKURU Y'ABICANYI

Arusha, 21 Mutarama 2011 (FH) - Umutangabuhamya ushinja mu rubanza rwa kapiteni Nizeyimana Ilidefonsi, uburanira mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), yemeje kuri uyu wa kane ko ishuri rya gisirikare uregwa yakoreragamo mu 1994 ryari ryarahinduwe « inteko nkuru y'abicanyi ».