19.09.11 - TPIR/NZABONIMANA - IMYANZURO YA NYUMA MU UKWAKIRA MU RUBANZA RWA NZABONIMANA
Arusha, 19 Nzeri 2011 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ku mataliki ya 20 n'iya 21 Ukwakira ruzumva imyanzuro y'umushinjacyaha n'ibyifuzo n'imyanzuro ya nyuma y'ubwunganizi mu rubanza rw'uwari Minisitiri w‘urubyiruko, Kalisiti Nzabonimana.
Uyu mugabo wahoze ari minisitiri, akurikiranyweho ibyaha byo gucura umugambi wo gukora jenoside, jenoside, gushishikariza mu ruhame gukora jenoside, kurimbura imbaga n'ubuhotozi, agaragazwa nka nyirabayazana w'ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri perfegitura avukamo ya Gitarama, hagati mu gihugu, mu 1994. Ibi byaha byose arabihakana.
Nzabonimana, wari umuyoboke wa Muvoma iharanira demukarasi n'amajyambere (MRND), ishyaka ry'uwari perezida Yuvenali Habyarimana, yatawe muri yombi mu gihugu cya Tanzaniya taliki ya 18 Gashyantare 2008.
Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa taliki 09 Ugushyingo 2009.
Ubushinjacyaha bwahamagaje imbere y'urukiko abatangabuhamya 20 mu gihe uregwa we yari yatanze 38.
SRE/ER
© Agence Hirondelle


