04.04.12 - TPIR/NGIRABATWARE - IMYANZURO YA NYUMA KUYA 18 NA 19 KAMENA MU RUBANZA RWA NGIRABATWARE
Arusha, 4 Mata 2012(FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwashyize ku itariki ya 18 n’iya 19 Kamena umwanzuro w’umushinjacyaha n’imyanzuro ya nyuma y’ubwunganizi mu rubanza rw’uwahoze ari minisitiri w’imigambi ya leta Agusitini Ngirabatware, ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, nk’uko tubikesha amakuru aturutse mu nzego zibishinzwe mu rukiko.
Ngirabatware aregwa ahanini kuba yarashishikarije ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri komini ye avukamo ya Nyamyumba( mu majyaruguru) mu mwaka wa 1994.
Nk’uko bikubiye mu cyemezo cy’urugereko, impande zombi zagombye kuba zatanze inyandiko zazo bitarenze tariki ya 14 Gicurasi.
Urwo rugereko ruyobowe n’umucamanza ushaka ko buri kantu kubahirizwa, umunyatanzaniya William Hussein Sekule, rwategetse umushinjacyaha n’ubwunganizi kutarenza, mu nyandiko zabo za nyuma, amagambo 300.000. Impande zombi zigomba kandi kwandika ku mpapuro za A4 zifite mariji ya santimetero 2,5 ku mpande zose uko ari enye kandi zikandika mu mirongo itandukanijwe na sentimetero 1,5.
Urugereko rwateganyaga kumva imyanzuro ya nyuma y’impande zombi ku itariki ya 2 n’iya 3 Gicurasi, ariko ayo matariki byaje kugaragara ko adashobora kubahirizwa bitewe n’uko ubushinjacyaha bwari bwemerewe gutanga abatangabuhamya b’inyongera.
Iyumvwa ry’abatangabuhamya bavuguruza ibyavuzwe n’ubwunganizi, ku wa mbere niho byatangajwe ko rirangiye, ariko abacamanza bagejejweho icyifuzo n’ubwunganizi bushaka nabwo guhamagaza abatangabuhamya batanu bavuguruza ab’ubushinjacyaha.
Ngirabatware afite impamyabushobozi y’ikirenga mu by’ubukungu yakuye muri kaminuza ya Fribourg, mu Busuwisi. Mu gihugu cye akaba yarigishije muri kaminuza y’u Rwanda kuva mu 1986 kugeza mu 1994, hanyuma aba minisitiri w’imigambi ya leta kuva mu 1990 kugeza mu 1994. Mu buhungiro, guhera muri Nyakanga 1994, yakoze mu bigo binyuranye by’ubushakashatsi muri Gabo no mu Bufaransa. Yatawe muri yombi mu Budage ku itariki ya 17 Nzeli 2007, ubu akaba ari mu maboko ya TPIR kuva ku itariki ya 8 Ukwakira 2008. Urubanza rwe rukaba rwaratangiye ku itariki ya 22 Nzeli 2009.
PU/ER


