Ndahimana Gregoire

25.10.11 - TPIR/NDAHIMANA - URUBANZA RWA NDAHIMANA RUZASOMWA KURI 17 UGUSHYINGO

Arusha, 25 Ukwakira 2011 (FH) -  Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwatangaje ku wa kabiri ko ruzasoma taliki ya 17 Ugushyingo urubanza ruregwamo Gerigori Ndahimana, ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

06.06.11 - TPIR/NDAHIMANA - URUBANZA RWA NDAHIMANA RUKOMEREJE MU RWANDA

Arusha, 6 Kamena 2011 (FH) - Urugereko rw'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ruburanisha urubanza rwa Gerigori Ndahimana wigeze kuba burugumesitiri ruzasura aho ibyaha aregwa byakorewe mu Rwanda kuva ku wa kabiri kugera ku wa gatanu.

13.04.11 - TPIR/NDAHIMANA - NDAHIMANA YARANGIJE GUTANGA IBIMENYETSO BYE

Arusha, 13 Gicurasi 2011 (FH) - Uwahoze ari umuyobozi wa komini yo mu burengerazuba bw'u Rwanda, Geregori Ndahimana, ku wa kane yarangije gutanga ibimenyetso bimushinjura mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rumukurikiranyeho ibyaha bya jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

04.05.11 - TPIR/NDAHIMANA - NDAHIMANA YISUBIYEHO AVUGA KO ATAZATANGA UBUHAMYA BUMUSHINJURA

Arusha, 4 Gicurasi 2011 (FH) - Uwahoze ari umuyobozi wa komini Grégoire Ndahimana, wari watangaje ubushake bwe bwo gutanga ubuhamya yiregura mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), yageze aho yemeza ko atazinjira mu rutonde rw'abatangabuhamya.

20. 04.11 - TPIR/NDAHIMANA - URUBANZA RWA NDAHIMANA RWARASUBITSWE KUGEZA KU ITARIKI 3 GICURASI

Arusha, 20 Mata 2011 (FH) -  Urubanza rwa Grégoire Ndahimana, wahoze ari umuyobozi wa komini ukurikiranywe n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR),  ku wa gatatu rwarasubitswe kubera ibiruhuko by'abacamanza rukazasubukura ku itariki ya 3 Gicurasi.

17.01.11 - TPIR/NDAHIMANA - NDAHIMANA YATANGIYE KWIREGURA KU BWICANYI BW'I NYANGE

Arusha, 17 Mutarama 2011 (FH) - Uwahoze ari umuyobozi wa komini ukurikiranywe ahanini kubera ubwicanyi bwakorewe abatutsi bagera hafi ku 2000 bishwe muri Mata 1994, biciwe muri kiliziya yo muri komini yayoboraga, ku wa mbere yatangiye gutanga ibimenyetso bimushinjura mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

19.11.10 - RWANDA/NDAHIMANA - UMUSHINJACYAHA YARANGIJE IBIMENYETSO MU RUBANZA RWA NDAHIMANA

Arusha, 19 Ugushyingo 2010 (FH) - Umushinjacyaha yarangije gutanga ibimenyetso bye ku wa gatanu mu rubanza rw'uwahoze ayobora komini Geregori Ndahimana, uburanishwa n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kubera ibyaha bya jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, nk'uko ibiro ntaramakuru Hirondelle byabihagazeho.

13.09.10 - TPIR/NDAHIMANA - UMUTANGABUHAMYA ATI NO MU NSENGERO NTA GUTABARWA KWARIHO

Arusha, 13 Nzeli 2010 (FH) - Umuntu wacitse kw'icumu rya jenoside yo mu 1994 ku wa mbere yashinje uwahoze ari umuyobozi wa komini Geregori Ndahimana, ubu uburana mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kuba yaranze gutabara abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya paruwasi ya Nyange (mu burengerazuba).

09.02.10 - TPIR/NDAHIMANA - NDAHIMANA YONGEYE GUHAKANA IBYAHA AREGWA

Arusha,  09 Gashyantare (FH) - Grégoire Ndahimana, wahoze ayobora komini Kivumu ( mu burengerazuba bw'u Rwanda), yongeye kuvuga ko ari umwere ubwo yongeraga gusomerwa ibyaha aregwa kuwa kabiri imbere y'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR).

Dossiers