25.10.11 - TPIR/NDAHIMANA - URUBANZA RWA NDAHIMANA RUZASOMWA KURI 17 UGUSHYINGO
Arusha, 25 Ukwakira 2011 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwatangaje ku wa kabiri ko ruzasoma taliki ya 17 Ugushyingo urubanza ruregwamo Gerigori Ndahimana, ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi, ubu ufite imyaka 62 y'amavuko, yayoboraga Komini ya Kivumu, mu burengerazuba, mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Iyi myanzuro izashyirwa ahagaragara nyuma gato y'amezi abiri ashize hatanzwe imyanzuro y'umushinjacyaha n'iy'ubwunganizi, ibi bikaba ari bwo bwa mbere bibaye mu mateka ya TPIR yiyemeje kurangiza imanza zose zo mu rwego rw'iremezo taliki ya 31 Ukuboza. .
Ndahimana by'umwihariko aregwa kuba yarateguye, akayobora isenywa rya kiliziya y'i Nyange, yari muri Komini yayoboraga, bikaviramo urupfu taliki ya 16 mata 1994 rw'abatutsi barenga 2.000 bari bayihungiyemo.
Nk'uko umushinjacyaha abivuga, abandi bayobozi bakomeye muri ako karere na bo bagize uruhare muri icyo gikorwa cy'ububisha, barimo umwe mu bapadiri bo kuri iyo paruwasi ya Nyange, Padiri Atanazi Seromba, wakatiwe igihano cy'igifungo cya burundu na TPIR.
Igihano nk'iki ni cyo cyasabiwe Ndahimana taliki ya 21 Nzeri. « Iyo Ndahimana yabwiraga abantu kujya aha, barahajyaga, ubwo yababwiraga kurasa, bararashe. Ndahimana yagombye guhanishwa igihano cy'igifungo cya burundu kubera ibyaha yakoze ubwe n'uruhare yagize nka burugumesitiri wa Kivumu », nk'uko byashimangiwe n'umushinjacyaha Althea Alexis-Windsor.
« Yatatiye ikizere abaturage bari bamufitiye. Ni we wabaye nyirabayazana ry'isenywa ry'iyo kiliziya (...) Yategetse abapolisi kurasa, na we ubwe ararasa », nk'uko yakomeje abivuga.
Ubwo yafataga ijambo na we, umwunganizi mukuru wa Ndahimana wa Barat Chadha, yemeje ko uwo aburanira atari na gato aho ibyaha byakorewe.
Ndahimana yafatiwe muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (RDC) taliki ya 10 Kanama 2009 ahita yoherezwa muri gereza ya TPIR iri Arusha. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa taliki ya 6 Nzeri 2010.
SRE/ER
© Agence Hirondelle


