Appeals

12.02.10 - TPIR/KANYARUKIGA - UMUCURUZI KANYARUKIGA YARANGIJE GUTANGA IBIMENYETSO BIMURENGERA

Arusha, 12 Gashyantare 2010 (FH) - Umucuruzi Gaspard Kanyarukiga kuwa gatanu yarangije gutanga ibimenyetso bimurengera mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rumurega gucurira hamwe n'abandi umugambi wo gukora jenoside, jenoside n'itsembatsemba.

01.02.10 - TPIR/KANYARUKIGA - KANYARUKIGA YATANZEHO UMUHAMYA INCUTI YE BIGANYE Y'IGIHE KIREKIRE

Arusha, 1 Gashyantare 2010 (FH) - Umucuruzi Gaspard Kanyarukiga, uburanishwa n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa mbere yatanze umutangabuhamya umushinjura, incuti ye ya kera biganye ubu iba mu gihugu cy'Ububiligi.

28.01.10 - TPIR/MUNYAKAZI - UMUKAMBWE MUNYAKAZI YASABIWE GUFUNGWA BURUNDU

Arusha, 28 Mutarama 2010 (FH) - Igihano cyo gufungwa burundu nicyo cyasabiwe kuwa kane,  ukuriye mu myaka imfungwa z'Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Yussuf Munyakazi, uregwa ibyaha bya jenoside n'iby'itsembatsemba.

21.01.10 - TPIR/KANYARUKIGA - KANYARUKIGA AKOMEJE KUVUGA KO ATARI AHO IBYAHA BYABEREYE

Arusha, 21 Mutarama 2010 (FH) - Abandi batangabuhamya bashya babiri kuwa kane baje gushimangira ingingo umucuruzi Gaspard Kanyarukiga yishingikiriza yiregura  mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rumukukiranyeho ibyaha byo gucurira hamwe n'abandi umugambi wa jenoside, jenoside, n'itsembatsemba.

18.12.09 - TPIR/NTAWUKULILYAYO - IRANGIRA RY'ITANGWA RY'IBIMENYETSO MU RUBANZA RWA NTAWUKULILYAYO

Arusha, 18 Ukuboza 2009 (FH) -  Ku wa kane itangwa ry'ibimenyetso ryararangiye mu iburanisha ry'urubanza rw'uwahoze ari suprefe Dominiko Ntawukulilyayo ukurikiranyweho n'urukiko  mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) ibyaha bya jenoside no gushishikariza abandi gukora jenoside.

15.12.09 - TPIR/NTAWUKULILYAYO - TPIR YANZE KWAKIRA UBUHAMYA BW'IMPUGUKE

Arusha, 15 Ukuboza 2009 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga  rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kuwa mbere nyuma ya saa sita, rwanze kumva umunyarwanda Dominiko Ntawukulilyayo wahoze ari suprefe, yari yifuje gutangaho umutangabuhamya wo mu rwego rw'impuguke.

03.12.09 - TPIR/MUNYAKAZI - MUNYAKAZI YONGEREWE IGIHE CYO GUTANGA IMYANZURO YE YA NYUMA

Arusha, 03 Ukuboza 2009 (FH) - Umurwi wunganira Yussuf Munyakazi, ukuriye mu myaka abafunzwe n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) wahawe iminsi irindwi y'inyongera ku gihe bari bahawe cyo gutanga imyanzuro yabo ya nyuma yanditse, nk'uko amakuru aturuka mu rukiko abivuga.