06.12.10 - TPIR/HATEGEKIMANA - HATEGEKIMANA YAKATIWE IGIHANO CYO GUFUNGWA BURUNDU

Arusha, 6 Ukuboza 2010 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa mbere rwakatiye igihano cyo gufungwa burundu lieutenant wo mu ngabo z'u Rwanda za kera wahamwe n'icyaha cya jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu. Lieutenant Ildephonse Hategekimana mu 1994 yayoboraga ikigo cya gisilikare cya Ngoma, mu nkengero z'umujyi muto wa Butare, mu majyepfo y'u Rwanda.

Umucamanza uyoboye abandi mu rugereko, Arlette Ramaroson ukomoka muri Madagascar yaravuze ati : « urugereko rukatiye uregwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose ».

Hategekimana yahamwe n'icyaha cya jenoside, ubuhotozi no gusambanya ku ngufu.

Abajijwe, igihe yari asohotse mu cyumba imanza ziburanishirizwamo, umwunganizi wa lieutenant, umunyakameruni Jean de Dieu Momo, yatangaje ko afite umugambi wo kuzajurira.

Umwunganizi yabwiye ibiro ntaramakuru Hirondelle  ati : « twatsinzwe urugamba rumwe gusa. Ni inshingano yacu ni n'uburenganzira bwacu kujurira ».

Ku bw'uhagarariye umushinjacyaha, William Egbe, nawe ukomoka muri Kameruni, avuga ko yasanze mu rubanza harabayemo « ugutsinda kw'ubutabera mpuzamahanga ».

Umugore wa lieutenant yari ari mu ruhame rw'abumva urubanza hamwe n'abana be babiri batashoboye kwihangana, bakarira ubwo urubanza rwari rumaze gusomwa.

Hategekimana yatawe muri yombi muri Congo Brazzaville ku itariki ya 16 Gashyantare 2003 hanyuma ajyanwa muri gereza ya TPIR iminsi itatu nyuma yaho.

PU/ER

© Agence Hirondelle