01.11.10 - TPIR/KANYARUKIGA - KANYARUKIGA YAKATIWE IMYAKA 30 KUBERA UBWICANYI BW'I NYANGE

Arusha, 1 Ugushyingo 2010 (FH) - Umucuruzi Gasipari Kanyarukiga, uwa kabiri waciriwe urubanza n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kubera ubwicanyi bwabereye kuri kiliziya ya Nyange (mu burengerazuba) hagati muri Mata 1994, ku wa mbere yakatiwe igihano cy'imyaka 30 y'igifungo.

Umucamanza uyoboye abandi muri urwo rubanza Taghrid Hikmet asoma incamake y'urubanza mu rurimi rw'icyongereza yagize ati : « urugereko rukatiye Gasipari Kanyarukiga igihano cyihariye cy'imyaka 30 y'igifungo ».

Uwo mucamanza ukomoka muri Yorudania yongeyeho ko inyandiko yose y'urubanza « izaboneka bidatinze».

Hakurikijwe imyanzuro y'urugereko, Kanyarukiga ahamwa n'icyaha cya « jenoside » n'icyaha

cy' « itsembatsemba ». Abacamanza basobanuye ko mu nama yabaye mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Mata 1994, yatangaje ko kiliziya Gatolika ya Nyange ahari hahungiye abatutsi bagera ku 2.000 yagombaga gusenywa, ibyo bikaba byari gutuma abantu bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Urubanza ruvuga ko « yateguye isenywa rya kiliziya n'ubwicanyi bw'abantu bari bayirimo ».

Iyo ngoro y'Imana yashenywe na tingatinga ku munsi wo ku itariki ya 16 Mata 1994, bitegetswe nk'uko urubanza rubivuga na Kanyarukiga n'abandi bantu bari bakomeye b'i Nyange, muri bo hakaba habarirwamo padiri Atanazi Seromba, wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu, na Geregori Ndahimana, wahoze ayobora komini ya Kivumu yari irimo iyo kiliziya, ubu urubanza rwe rukaba ruburanishwa muri TPIR.

Mu kwiregura kwe, Kanyarukiga yari yavuze ko atari ari aho ibyo aregwa byakorewe igihe byakorwaga, yemeza ko atari ari i Nyange mu gihe cyo kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 16 Mata 1994.

« Urugereko ntirwemeye ibyavuzwe n'abatangabuhamya bashyigikiraga ko Kanyarukiga atari i Nyange kiliziya isenywa kuko benshi muri bo bari bafite impamvu zo gushaka gutanga ubuhamya burengera uregwa (....) Urugereko rwemeje ko ukwiregura kwe avuga ko atari ari aho ibyo aregwa byakorewe mu gihe byakorwaga nta shingiro bifite ».

Kanyarukiga yatawe muri yombi muri Afurika y'epfo ku itariki ya 16 Nyakanga 2004 nyuma y'iminsi itatu ajyanwa muri gereza ya TPIR Arusha muri Tanzaniya.

PU/ER

© Agence Hirondelle