28.09.11 - TPIR/MUNYAKAZI - IGIHANO CY'UMUKAMBWE MUNYAKAZI CYAREMEJWE MU BUJURIRE
Arusha, 28 Nzeri 2011 (FH) Urugereko rw'ubujurire bw'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ku wa gatatu rwemeje igihano cy'igifungo cy'imyaka 25 cyakatiwe Yusufu Munyakazi mu rwego rw'iremezo kubera ibyaha bya jenoside no kurimbura imbaga nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ubwunganizi bwe bwari bwasabiye uyu mucuruzi ko yagirwa umwere mu gihe ubushinjacyaha bwamusabiraga igihano cy'igifungo cya burundu.
Munyakazi, ubu ufite imyaka 76, ni we mukambwe uruta abandi bafungwa bose ba TPIR. Uyu mugabo wo mu idini rya gisiramu, taliki ya 30 Kamena 2010 yari yakatiwe nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kuba , mu mataliki ya 29 na 30 mata 1994, yarayoboye ibitero byishe abatutsi barenga 5000 bari bihishe muri kiliziya za gatolika za Shangi na Mibirizi, muri perefegitura ya Cyangugu.
« Urugereko rwashimishijwe no kuba ibimenyetso bishinja byaratumye rushobora gufata umwanzuro nta gushidikanya na gato, ko Munyakazi yayoboye ibitero, kandi nta n'inenge rwigeze rubona mu byo ubushinjacyaha bwakoze byose bumushinja », nk'uko imyanzuro ibivuga.
Bityo urukiko rwasanze ntashingiro ryo kwakira icyifuzo cy'ubwunganizi bwa Munyakazi, bwasobanuraga ko ukwiregura kwe ko atageze aho ibyaha byakorewe kutigeze kwitabwaho Na none ariko, urukiko rwasanze icyifuzo cy'ubushinjacyaha bwasabaga igihano cy'igifungo cya burundu kitagomba kwakirwa. « Ubushinjacyaha ntibwashoboye kugaragaza ko urugereko rw'iremezo rwaba rwarakoze ikosa rugena igihano.».
Munyakazi, wavukiye i Rwamatamu (perefegitura ya Kibuye) yari umuhinzi ukomeye n'umunyemari mu gihe cya jenoside yo 1994. Afite abagore babiri n'abana 13 Yatawe muri yombi muri 2004 muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo.
Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa taliki ya 22 mata 2009.
SRE/ER
© Agence Hirondelle


