14.12.11 - TPIR/NTAWUKULILYAYO - UWAHOZE ARI SUPEREFE YAGABANYIRIJWE IGIHANO YARI YARAHANISHIJWE
Arusha, 14 Ukuboza 2011 (FH) -Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ku wa gatatu rwagabanyije imyaka 5 ku gifungo cyari cyarahanishijwe Dominiko Ntawukulilyayo, wahoze ari superefe.
Ntawukulilyayo wayoboraga superefegitura ya Gisagara, mu majyepfo y'u Rwanda, yari yakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka 25 taliki ya 03 Kanama 2010 nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya jenoside.
Urugereko rw'ubujurire rwamuhamije gusa icyaha cyo « gutera inkunga jenoside » yakorewe abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye, muri superefegitura yayoboraga mu gihe na none urwego rw'iremezo rwari rwamuhamije ubwo bwicanyi.
Urugereko rw'ubujurire rwashimangiye ko yahamagariye abatutsi guhungira kuri uwo musozi azi neza ko baza kugabwaho ibitero bakicwa.
Na none kandi, ku manywa no ku mugoroba w'italiki ya 23 mata 1994, yari yatwaye mu modoka ye abasirikare baje kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, amaze kugenda, nk'uko bigaragara mu cyemezo cy'urukiko.
Ntawukulilyayo yatawe muri yombi taliki ya 16 Ukwakira 2007 mu mujyi wa Carcassonne, uri mu majyepfo y'igihugu cy'Ubufaransa.
ER/ER
© Agence Hirondelle


