Trials ended

26.04.12 - TPIR/MPIRANYA - IRANGIRA RY’IKUSANYWA RY’IBIMENYETSO MU IDOSIYE YA MPIRANYA

Arusha, 26 Mata 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR)  ku wa gatatu rwarangije iburanisha ryarwo mu gukusanyiriza hamwe ibimenyetso mu idosiye ya majoro Porotazi Mpiranya, uri ku rutonde rw’abaregwa icyenda kugeza ubu bagishakishwa bataratabwa muri yombi nk’uko ayo makuru yatugezeho ku wa kane.

12.04.12 - TPIR/MPIRANYA - UBWA MBERE ABATANGABUHAMYA BAGIYE GUSHINJURA UREGWA UGISHAKISHWA

Arusha, 12 Mata 2012 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku nshuro ya mbere mu mateka yarwo  rugiye kuzumva guhera ku wa mbere utaha , abatangabuhamya b’ubwunganizi bw’uregwa kugeza ubu utaratabwa muri yombi, ibyo bikaba birebana na majoro Porotazi Mpiranya.

16.03.10 - TPIR/NSHOGOZA - UBUJURIRE BWA NSHOGOZA BWATEWE UTWATSI

Arusha, 16 Werurwe 2010 (FH) - Ubujurire bwa Léonidas Nshogoza, wunganira abaregwa w'umunyarwanda wakatiwe amezi 10 y'igifungo kubera gutambamira ubutabera, bwatewe utwatsi n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

02.07.09 - TPIR/NSHOGOZA - AVOKA NSHOGOZA YAKATIWE IGUFUNGO CY'AMEZI 10

Arusha, 02 Nyakanga 2009 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kuwa kane rwakatiye avoka w'umunyarwanda igifungo cy'amezi icumi rumuziza kubangamira ubutabera, nk'uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle byabihagazeho.

25.06.09 - TPIR/NSHOGOZA - URUBANZA RWA NSHOGOZA RUZASOMWA KUWA 2 NYAKANGA

Arusha, 25 Kamena 2009 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR), tariki ya 2 Nyakanga nibwo ruzasoma urubanza rwa Leonidas Nshogoza, umunyarwanda uburanira abandi, ukurikiranyweho kubangamira ubutabera.

24.03.09 - TPIR/NSHOGOZA - UMUTANGABUHAMYA ARAVUGA KO IBYO YAVUZE MBERE BYARI IBINYOMA

Arusha, 24 Werurwe 2009 (FH) - Umutegarugori wahamagajwe mu kunganira umwavoka w'umunyarwanda Leonidas Nshogoza uregwa n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) gushukisha abatangabuhamya amafranga, kuwa mbere ku gicamunsi yahakanye ubuhamya bwanditse yari yaratanze mbere.

29.06.09 - TPIR/NSHOGOZA - IHAZABU UMUNYAKANADAKAZI ALLISON TURNER YARI YACIWE YAVANYWEHO

Arusha, 29 Kamena 2009 (FH) - Urugereko rw'ubujurire rw'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwasheshe ibyemezo bibiri byacaga avoka ukomoka muri Kanada Allison Turner, ihazabu ihwanye yose hamwe n'amadolari 5.500.

03.03.08 - TPIR/RUTAGANIRA - RUTAGANIRA YARAREKUWE

Arusha, 3 Werurwe 2008 (FH)-Visenti Rutaganira wari umuyobozi wa segiteri Mubuga muri komini Gishyita ku Kibuye ku cyumweru yarekuwe n’urukiko rw’Arusha arangije igihano cy'imyaka itandatu yakatiwe.

28.02.08 - TPIR/SEROMBA - PADIRI SEROMBA AZASOMERWA TARIKI YA 12 WERURWE MU BUJURIRE

Arusha, 28 Gashyantare 2008 (FH) – Padiri Athanase Seromba, wabarizwaga muri paruwasi gatolika ya Nyange ku Kibuye, azasomerwa tariki 12 Werurwe n’urukiko rw’ubujurire.

28.11.07 - TPIR/ITANGAZAMAKURU - URUKIKO RW’UBUJURIRE RWAGABANYIJE IBIHANO

Arusha, 28 Ugushyingo 2007 (FH) – Urukiko rw’ubujurire kuwa gatatu rwagabanyirije ibihano Ferdinand Nahimana, Yohani Bosiko Barayagwiza na Hassan Ngeze barezwe mu rubanza rwitiriwe itangazamakuru.