Justice Info

Other reports

29.08.12 - FRANCE/RWANDA - CPCR IRATEGURA IBIREGO BISHYA KU BANYARWANDA BABA MU BUFARANSA

Arusha, 29 Kanama 2012 (FH) – Ishyirahamwe Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR)  rirategura ibirego bishya kuri bamwe mu banyarwanda bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu gihugu cyabo, nk’uko perezida w’iryo shyirahamwe ku wa kabiri yabitangarije ibiro ntaramakuru Hirondelle.

23.08.12 - CPI/LIBIYA - LIBIYA YATANGAJE KO IGIYE KUBURANISHA KADHAFI

La Haye, 23 Kanama 2012 (FH) – Umushinjacyaha mukuru wa Libiya ku wa kane tariki ya 22 Kanama, yatangaje ko iburanisha ry’urubanza rwa Saïf Al-Islam Kadhafi rizatangira muri Nzeli i Zintan aho afungiye kuva mu Ugushyingo 2011.

15.08.12 - CPI/BEMBA - UMUSILIJARE ATI: « NTAWE UYOBORA INGABO BUHUMYI”

La Haye, 15 Kanama 2012 (FH) – Umusirikare w’umufaransa ufite ipeti rya jenerali, Jacques Seara, ku wa gatatu yakomeje gutanga ubuhamya bwe mu rubanza rwa Jean-Pierre Bemba imbere y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI), asobanura ko uregwa, umunsi ku wundi, yahabwaga amakuru y’urugamba mu gihugu cya Centrafrique, ariko ko atashoboraga na gato kuyobora urugamba rw’ingabo batari hamwe.

16.08.12 - CPI/COTE D' IVOIRE - CPI IREMEZA UBUBASHA BWAYO MU KUBURANISHA GBAGBO

La Haye, 16 Kanama 2012 (FH) – Abacamanza b’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga  (CPI) ku wa gatatu tariki ya 15 Kanama, banze icyifuzo kinenga ububasha bw’urukiko mu kumucira urubanza cyatanzwe n’abunganizi ba Laurent Gbagbo mu mpera za Gicurasi.

14.08.12 - CPI/BEMBA - UMUJENERALI W’UMUFARANSA YARENGEYE BEMBA

La Haye, 14 Kanama 2012 (FH) – Umutangabuhamya wa mbere wunganira Jean-Pierre Bemba yatangiye gutanga ubuhamya bwe  imbere y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI), kuva urubanza rusubukuwe ku wa kabiri taliki ya 14 Kanama. Umusirikare w’umufaransa wo mu rwego rwa ofisiye uri mu kiruhuko cy’izaburu, Jacques Seara, yageze imbere y’urukiko nk’umutangabuhamya w’inararibonye. Uyu musirikare, ufite ipeti rya jenerali majoro, ufite impamyabumenyi yo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Paris, by’umwihariko yayoboye ishami ry’ububanyi n’amahanga mu ngabo z’Ubufaransa zirwanira ku butaka.  Muri urwo rwego, « Nagiranaga imishyikirano itaziguye n’ingabo z’amahanga », nk’uko yabisobanuriye urukiko.

03.08.12 – INCAMAKE - TPIR YASHYIKIRIJE U RWANDA DOSIYE NSHYA EBYIRI, CPI YASUBITSE URUBANZA RWA GBAGBO

Arusha, 3 Kanama 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwashyikirije ubutabera bw’u Rwanda dosiye nshya ebyiri z’abaregwa kugeza ubu bagishakishwa naho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI) rwimuriye ku itariki itazwi icyiciro cyo kwemeza ibyaha mu rubanza rwa Laurent Gbagbo.

10.08.12 - CPI/BEMBA - UMUTANGABUHAMYA WA MBERE WA BEMBA AZABA ARI UMUSIRIKARE W’UMUFARANSA

La Haye, 10 Kanama 2012 (FH) – Senateri w’umunyekongo Jean-Pierre Bemba azatangira guhamagaza abatangabuhamya be ku wa kabiri utaha, imbere y’abacamanza b’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI). Urugereko rwahaye amezi umunani perezida w’Umutwe uharanira kubohoza Kongo (MLC) kugirango atange ibimenyetso bye. Abunganizi be barateganya guhamagaza abatangabuhamya 63.

03.08.12 - CPI/GBAGBO - IBURANISHA RYO KWEMEZA IBYAHA GBAGBO AREGWA RYARASUBITSWE

Arusha, 3 août 2012 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI) rwasubitse iburanisha ryo kwemeza ibyaha mu rubanza ruregwamo Laurent Gbagbo, mu gihe hategerejwe ibyemezo by’abaganga byagaragaza ko afite ubushobozi bwo kuryitabira, nk’uko iyi nkuru yamenyekanye ku wa gatanu.

13.07.12 – INCAMAKE Y’ICYUMWERU- LUBANGA YAKATIWE IGIFUNGO CY’IMYAKA 14, PARIS YABURIJEMO KOHEREZA I KIGALI UKEKWAHO JENOSIDE

Arusha, 13 Nyakanga 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI) rwakatiye Thomas Lubanga igihano cy’igifungo cy’imyaka 14, naho mu gihugu cy’Ubufaransa urukiko rwasheshe icyemezo cyo kohereza umunyarwanda Claude Muhayimana ukekwaho ibyaha bya jenoside.

11.07.12 - U BUFARANSA/U RWANDA - RUKIKO RUSESA IMANZA RWANZE KOHEREZA MUHAYIMANA MU RWANDA

Parisi, 11 Nyakanga 2012 (FH) – Urukiko rusesa imanza, arirwo rukiko rukuru rw’ubujurire mu Bufaransa, ku wa gatatu rwahagaritse icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire rwa Rouen, ku itariki ya 29 Werurwe, cyemezaga ukoherezwa kw’ umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa Claude Muhayimana mu gihugu cye avukamo kimukekaho kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri perefegitura ya Kibuye.