13.07.12 – INCAMAKE Y’ICYUMWERU- LUBANGA YAKATIWE IGIFUNGO CY’IMYAKA 14, PARIS YABURIJEMO KOHEREZA I KIGALI UKEKWAHO JENOSIDE

Arusha, 13 Nyakanga 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI) rwakatiye Thomas Lubanga igihano cy’igifungo cy’imyaka 14, naho mu gihugu cy’Ubufaransa urukiko rwasheshe icyemezo cyo kohereza umunyarwanda Claude Muhayimana ukekwaho ibyaha bya jenoside.

 

CPI

Lubanga yahanishijwe igifungo cy’imyaka 14 : Thomas Lubanga, umuntu wa mbere uciriwe urubanza n’ Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, ku wa kabiri yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 14. Uyu mukongomani wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba yari yarahamwe n’icyaha cyo kwinjiza mu gisirikare abana bafite munsi y’imyaka 15 no kuba yarabashoye mu mirwano mu karere avukamo ka Ituri, ho mu burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, mu mwaka wa 2002 na 2003. I Kinshasa, Leta n’abatavuga rumwe na yo bose bishimiye, muri iki cyemezo kidasanzwe mu mateka, icyo bafata nk’ubutumwa butomoye bugenewe abakora bose ibyaha byibasira imbaga y’abantu .

Inyeshyamba ebyiri za Darfour zirasaba inkunga ya Loni- Abunganizi b’inyeshyamba ebyiri zo muri Darfour, Abdallah Banda na Mohammed Jerbo, ku wa gatatu basabye Inama ishinzwe umutekano ku isi yashyiramo akayo mu gukemura ikibazo cy’ubushake buke mu mikoranire igaragazwa na Leta ya Sudani. Izi nyeshyamba uko ari ebyiri zikurikiranyweho ibyaha by’intambara byakorewe mu ntara ya Darfour mu gihugu cya Sudani. Aba bagabo bombi bagifite umudendezo wabo bakurikiranyweho igitero cyo ku wa 29 Nzeri 2007 cyagabwe mu kigo cy’Intumwa z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (MUAS), ahitwa Haskanita, cyahitanye abasirikare cumi na babiri bari bashinzwe kugarura amahoro. Abunganizi babo mu by’amategeko barega Khartoum kubangamira itumizwa ry’abatangabuhamya, ibi bigatuma bagira impungenge z’umutekano wabo. 

Itangira ry’imanza za Kenya ryashyizwe mu ntangiriro y’ukwezi kwa Mata 2013 : abacamanza ku wa mbere bemeje ko imanza ebyiri ziregwamo abayobozi b’abanyakenya baregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera amarorerwa yakozwe nyuma gato y’amatora ya perezida wa Repubulika yo mu Ukuboza 2007. Urubanza ruregwamo uwahoze ari minisitiri William Ruto n’umunyamakuru Joshua Sang ruzatangira kuburanishwa taliki ya 10 mata. Ururegwamo uwari minisitiri w’intebe wungirije, Uhuru Kenyatta, n’uwahoze ari umuyobozi w’imirimo muri perezidansi ya Repubulika, Francis Muthaura, rwo ruzatangira bukeye bw’aho, ku italiki ya 11 mata.

RWANDA/UBUFARANSA

Iseswa mu Bufaransa ry’icyemezo cyo kohereza umunyarwanda : Urukiko rusesa imanza, ari na rwo rwego rw’ikirenga rw’ubujurire mu gihugu cy’Ubufaransa, rwasheshe ku wa gatatu icyemezo cyo kohereza mu gihugu cye, Claude Muhayimana, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda cyari cyarafashwe, taliki ya 29 Werurwe, n’urukiko rw’ubujurire rwo mu mujyi wa Rouen. Nyirubwite akekwaho kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

SRE/ER