Justice Info

29.08.12 - FRANCE/RWANDA - CPCR IRATEGURA IBIREGO BISHYA KU BANYARWANDA BABA MU BUFARANSA

Arusha, 29 Kanama 2012 (FH) – Ishyirahamwe Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR)  rirategura ibirego bishya kuri bamwe mu banyarwanda bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu gihugu cyabo, nk’uko perezida w’iryo shyirahamwe ku wa kabiri yabitangarije ibiro ntaramakuru Hirondelle.

« Ubwo duherutse mu Rwanda igihe twahamaze cyatumye dushobora gukusanya ibimenyetso bi shya ku bandi bakekwaho icyaha cya jenoside ubu bari ku butaka bw’u Bufaransa ; ariko haracyari akazi ko gutegura ibirego » ibyo ni ibyavuzwe na Alain Gauthier, perezida w’iryo shyirahamwe.

Hari imanza zirenze icumi mu Bufaransa zakomotse kuri CPCR, izo zikaba zirebana n’abantu bakomoka mu Rwanda. 

Ikirego cya nyuma cyatanzwe na CPCR mu nkiko z’u Bufaransa gitangiwe umunyarwanda ukekwaho kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi kirebana na Enock Kayondo, ufatwa n’iryo shyirahamwe nk’uwahoze ari umukuru w’interahamwe ruharwa. Gauthier yasobanuye agira ati : « ikirego cyashyizweho umukono ku itariki ya 24 Nyakanga kandi iby’uko cyakiriwe n’ibiro by’umukuru w’abacamanza b’urukiko rwa TGI (urukiko rwisumbuye) rw’i Parisi ni ibyo ku itariki ya 30 Nyakanga ». 

PU/ER

© Agence Hirondelle