Justice Info

28.08.12 - MTPI/MUNYARUGARAMA - UMWUNGANIZI ARITIRANYA UBUBASHA BWA TPIR N’UBW’URWEGO RUYISIMBURA

Arusha, 28 Kanama 2012 (FH) – Igabana ry’imirimo hagati y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga  rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) n’urwego rwagenewe gusimbura inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (MTPI) kugeza ubu ntirirasobanuka neza kuri benshi mu bakora imirimo y’ubutabera mpuzamahanga. Ibyo bigaragazwa n’icyemezo cy’umucamanza w’umunyamerika Theodor Meron, perezida wa MTPI, wagombye kwibutsa uko ibintu biteye Me Francis Stolla,avoka w’umunyatanzaniya wunganira umusilikare mukuru ugishakishwa.

Perezida w’ishyirahamwe ry’abunganizi bo muri Tanzaniya, Francis Stolla ahagarariye inyungu za colonel Phénéas Munyarugarama mu miburanishirize isaba ko urubanza rwakoherezwa mu Rwanda. Mu cyemezo cyafashwe ku itariki ya 28 Kamena uyu mwaka, urugereko rwa TPIR rwari rwanzuye ko u Rwanda rwujuje ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo rucire urubanza uregwa igihe azaba yatawe muri yombi. 

Umwunganizi yarajuriye. Ariko yararengereye ashyikiriza inyandiko ye y’ubujurire yo ku itariki ya 11 Nyakanga TPIR itagifite ububasha kuri urwo rubanza. Uko bimeze, hakurikijwe icyemezo nomero 1966 cy’inama ishinzwe umutekano, imanza zose zo mu bujurire nyuma y’uko MTPI itangira imirimo yayo guhera ubwo ntizikibarirwa mu bubasha bwa TPIR. Zinjira mu nshingano z’urwego rusimbura inkiko mpuzamahanga ishami ryarwo ry’Arusha rikaba ryaratangiye ku mugaragaro imirimo yaryo ku itariki ya 1 Nyakanga. Ishami rya la Haye, rishinzwe imirimo izaba isigaye y’urukiko rwashyiriweho icyahoze ari Yougoslavie (TPIY), rizatangira imirimo yaryo mu ntangiriro za Nyakanga 2013. 

Mu cyemezo cyo ku itariki ya 17 Nyakanga, umucamanza Meron yari yibukije  Me Stolla ko yari yibeshye aho atanga ubujurire bwe. Umucamanza w’umunyamerika kandi muri icyo cyemezo, yari yahaye ubwanditsi amabwiriza yo gushyikiriza inyandiko y’ubujurire bw’umwunganizi urwego rubishinzwe ari rwo MTPI. Ariko Me Stolla yongeye gukora iryo kosa yohereza inyandiko ye yuzuye y’ubujurire, ku itariki ya 31 Nyakanga, muri TPIR. Yisubiyeho arahindura  inyandiko ayohereza mu bwanditsi bwa MTPI bukeye bwaho.

Umucamanza Meron yasanze agomba kwibutsa ku nshuro ya kabiri umwunganizi wa Munyarugarama agira ati : « si urukiko rwa TPIR ahubwo urwego rusimbura inkiko mpanabyaha mpuzamahanga nirwo rufite ububasha bwo kuburanisha no kurangiza imiburanishirize y’ubujurire muri uru rubanza ». 

PU/ER 

© Agence Hirondelle