Justice Info

03.09.12 - CPI/MALI - CPI IRI MU BUTUMWA BWO GUKUSANYA IBIMENYETSO MURI MALI

Arusha, 3 Kanama 2012 (FH) – Intumwa z’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI) ubu  ziri muri  Mali mu butumwa bwo gukusanya ibimenyetso, nk’uko bivugwa n’umwe muri bo, ku byaha byaba byarakozwe mu mezi atanu ashize mu majyaruguru y’igihugu bikozwe n’abayisilamu b’intagondwa, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP).

Amady Bâ, uyoboye iyo misiyo yatangaje mu bitangazamakuru bitandukanye ati : « turi muri Mali kugirango dukusanye ibimenyetso, twumve abantu batandukanye kandi dushobore gusesengura uko ibintu biteye tugereranya amakuru afite inkomoko zitandukanye  ». 

Bwana Bâ yakomeje avuga ati : « ni icyiciro cyo gusesengura, icyiciro cyo kurebana ubushishozi uko ibintu bimeze dushingiye ku makuru atandukanye. Tuzasubiranayo ibyo bimenyetso hanyuma umushinjacyaha wa CPI azareba niba ari ngombwa gutangira amaperereza mbere yo gukurikirana abakoze ibyaha ».  

Abari muri ubwo bitumwa ku wa kane ushize babonanye na perezida w’inzibacyuho wa Mali, Dioncounda Traoré, minisitiri w’intebe Cheick Modibo Diarra n’abagize itsinda rishinzwe gushyikiriza ibirego CPI, ryashyizweho n’abategetsi bo muri Mali. 

Intara eshatu arizo Tombouctou, Gao na Kidal zafashwe kuva amezi atanu ashize n’ishyirahamwe rya Mujao na Ansar Dine, udutsiko tubiri tw’abayisilamu twiyunze na  Al-Qaïda muri Maghreb y’abayisilamu(Aqmi). Imiryango ibiri igendera kuri sharia( amategeko ya islam) kandi bakitwara  nk’abayubahiriza bakora ibikorwa by’urugomo ku baturage b’abasivili. 

Umushinjacyaha wa CPI, Fatou Bensouda, muri Nyakanga yari yatangaje ko haba hakozwe igenzura ku bw’uko ibintu bimeze muri Mali, nyuma y’iperereza ryasabwe na Bamako ku byaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha byo mu ntambara byakozwe n’utwo dutsiko tw’abayisilamu twitwaje intwaro. 

PU/ER 

© Agence Hirondelle