Gacaca

08.06.12 - RWANDA/GACACA - « ICYUMWERU CYA GACACA » MBERE Y’ISOZWA RYAYO KU WA 18 KAMENA

Kigali, 08 Kamena 2012 (FH) – Urwego rw’igihugu rusinzwe inkiko gacaca (SNJG) rufite inshingano zo guhuza ibikorwa by’inkiko gacaca rwateguye kuva taliki ya 11 Kamena « icyumeru cya gacaca » kugira ngo rukemure ibibazo bifatiye ku manza zaciwe runategure isozwa ryayo taliki ya 18 Kamena.

13.03.12 - RWANDA/KILIZIYA - MGR MISAGO, WAHANAGUWEHO IBYAHA BYA JENOSIDE YITABYE IMANA

Kigali, 13 Werurwe 2012 (FH)  - Musenyeri Agusitini Misago, warezwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi hanyuma akagirwa umwere, ku wa mbere yitabye imana azize urupfu « rutunguranye », afite imyaka 69 y'amavuko, nk'uko bitangazwa n'Inama nkuru y'abepisikopi mu Rwanda.

26.02.12 - RWANDA/GACACA - GACACA YAKATIYE UMUGANGA IGIFUNGO CYA BURUNDU

Kigali, 26 Gashyantare 2012 (FH) -  Urukiko gacaca rwo mu mujyi wa Kigali rwari rwimuriye icyicaro mu majyepfo y'u Rwanda ku wa gatandatu, mu rubanza rwari rusubirishijwemo inshuro ya gatatu, rwakatiye igihano cy'igifungo cya burundu y'umwihariko Yohani Damaseni Kabirima, umuganga wahamwe n'ibyaha bya jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

09.02.12 - RWANDA/GACACA - IMANZA ZA NYUMA ZA GACACA MURI UKU KWEZI KWA GASHYANTARE

Kigali, 9 Gashyantare 2012 (FH) - Imanza za nyuma mu nkiko gacaca z'u Rwanda zishinzwe kuburanisha abenshi mu bakekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zizasozwa bidasubirwaho mu mpera z'uku kwezi kwa Gashyantare, nk'uko bitangazwa n'inzego zibishinzwe.

29.12.11 - RWANDA/GACACA - UMWALIMU YAKATIWE ADAHARI IGIHANO CY'IGIFUNGO CYA BURUNDU

Kigali, 29 Ukuboza 2011 (FH) - Rumwe mu nkiko gacaca zo mu mujyi wa Kigali ku wa gatatu rwahanishije adahari umwalimu, ubu ngo uri mu buhungiro mu gihugu cy'Ububiligi, igihano cy'igifungo cya burundu.

23.12.11 - RWANDA/GACACA - NYAKWIGENDERA MARITINI BUCYANA YONGEYE GUHANWA KUBERA UBUSAHUZI

Kigali, 23 Ukuboza 2011 (FH) - Umunyapolitiki wari umaze ukwezi yitabye Imana mu gihe cya jenoside, yongeye guhamwa n'icyaha cy'ibikorwa by'ubusahuzi no konona imitungo byakozwe mbere ya Mata 1994.

22.12.11 - RWANDA/GACACA - ISOZWA KU MUGARAGARO RYA GACACA RYIMURIWE MURI GICURASI UMWAKA UTAHA

Arusha, 22 Ukuboza  (FH) - Leta y'u Rwanda yimuriye isozwa ku mugaragaro ry'imanza za gacaca kuwa 04 Gicurasi 2012, uyu muhango ukaba ubundi wari uteganyijwe kuba mu mpera z'uyu mwaka.

20.12.11 - RWANDA/GACACA - UMUSAZA W'IMYAKA 60 YAKATIWE NYUMA YO GUSHINJWA N'UMUGORE WE

Kigali, 20 Ukuboza 2011 (FH) - Rumwe mu nkiko gacaca zo mu mujyi wa Kigali ku wa kabiri rwakatiye igihano cy'igifungo cy'imyaka 30 umusaza w'imyaka igera kuri 60 amaze guhamwa n'ibyaha bya jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, nyuma y'ubuhamya bwinshi burimo ubwamushegeshe bw'umugore we.

10.11.11 - RWANDA/GACACA - GACACA IZABA YARANGIJE GUSOZA IMIRIMO YAYO KU WA 31 UKUBOZA

Kigali, 10 Ugushyingo 2011 (FH)- Nyuma yo gusubika isozwa rya gacaca inshuro nyinshi, u Rwanda rwiteguye kuba rwarangije gusoza burundu izi nkiko zishinzwe gucira imanza abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

10.10.11 - RWANDA/GACACA - URUBANZA RUDASANZWE RW'UMURUNDI UREGWA JENOSIDE

Kigali, 10 Ukwakira 2011 (FH)- Urukiko gacaca rwo mu mujyi wa Kigali rwatangiye kuburanisha adahari umurundi w'umucuruzi uregwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ikintu kidasanzwe mu mateka y'izi nkiko ni uko uregwa ubu utuye i Bujumbura mu gihugu cye cy'u Burundi ahagarariwe n'umwunganizi mu by'amategeko.

Dossiers