08.06.12 - RWANDA/GACACA - « ICYUMWERU CYA GACACA » MBERE Y’ISOZWA RYAYO KU WA 18 KAMENA

Kigali, 08 Kamena 2012 (FH) – Urwego rw’igihugu rusinzwe inkiko gacaca (SNJG) rufite inshingano zo guhuza ibikorwa by’inkiko gacaca rwateguye kuva taliki ya 11 Kamena « icyumeru cya gacaca » kugira ngo rukemure ibibazo bifatiye ku manza zaciwe runategure isozwa ryayo taliki ya 18 Kamena.

Domitille Mukantaganzwa, umunyamabanga nshingwabikorwa wa SNJG, yasobanuriye  Hirondelle ko hateganijwe gahunda yo kumanuka mu nzego z’ibanze kugira ngo by’umwihariko hakemurwe ikibazo cy’irangizwa ry’imanza zaciwe zifitanye isano n’imitungo yasahuwe cyangwa yononwe.

Nk’uko yakomeje abivuga kandi, umuhango wo gusoza uzayoborwa na Perezida Paul Kagame ubwe. SNJG kandi izaba yaraye ishyize ahagaragara raporo yayo ya nyuma mu nama mpuzamahanga izabera i Kigali.

Iyi taliki yo gusoza ihuriranye n’iyizihizwa ry’isaburu y’imyaka 10 gacaca imaze itangiye, kuko yatangijwe ku mugaragaro ku italiki ya 10 Kamena 2002.

Kuva zatangira gukora nyizina mu mwaka wa 2005, inkiko gacaca zaciye imanza 1.951.388, zirimo 1,200.000 zo mu cyiciro cy’imanza z’imitungo yononwe n’iyasahuwe. « Ni umubare w’imanza zaciwe ntabwo ari uw’abantu baburanishijwe, kubera ko bamwe mu bakekwagaho ibyaha hari igihe baburanishwaga mu manza nyinshi zitandukanye », nk’uko byasobanuwe na  Domitille Mukantaganzwa.

N’ubwo uri ku kugereranyo kiri hejuru ya miliyoni, « umubare nyawo w’abantu baciriwe imanza ubu bakorerwa urutonde hakurikije amazina yabo uzashyirwa ahagaragara mu isozwa », nk’uko bivugwa na Madamu Mukantaganzwa. Nk’uko bigaragara muri raporo y’agateganyo ya SNJG, 79% by’abantu baburanishijwe mu cyiciro cya mbere bahamwe n’ibyaha mu gihe 21% babaye abere ; 67% bahamwe n’ibyaha mu gihe 33% babaye abere mu cyiciro cya kabiri ; naho 96% bahamwe n’ibyaha mu gihe 4% babaye abere mu cyiciro cya gatatu cy’abasahuye imitungo.

Nk’uko iyi raporo ikomeza ibivuga, muri rusange inkiko gacaca zatwaye akayabo kagera ku madolari miliyoni 50, Leta y’u Rwanda itangamo agera kuri 62,77% naho abaterankunga batanga agera kuri 37, 23%.

SRE/ER