21.05.07 - RWANDA/BELGIQUE - NTUYAHAGA : URUPFU RW’UMUTANGABUHAMYA W’IMENA
Bruseli , 21 Gicurasi 2007 (FH) – Lawurenti Nubaha, wategeka ikambi abasirikare 10 b’Ababiligi bari muri MINUAR biciwemo muri 1994 yitabye imana kuwa gatandatu ari mu bitaro i Bruseli.
Yagombaga gutanga ubuhamya mu rukiko ruburanisha major Bernard Ntuyahaga uregwa kuba ariwe wabishe.
Colonel Nubaha, wari umaze imyaka 11 yihishe mu mashyamba muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yagejejwe i Bruseli n’avoka wa Ntuyahaga, Me Luc de Temmermann, urubanza rwatangiye uwo munsi.
Umuganga yari yabwiye urukiko mu cyumweru gishize ko umwijima wa Nubaha wari warangiritse cyane. Yari mu bitaro kuva tariki ya 4 Gicurasi.
Kuva aho agiriye mu bitaro, abantu bamwe bavuze ko yaba yararozwe, dore ko Me Temmermann yari yatangaje ko azanye umutangabuhamya w’imena, wagombaga kuvuga ukuri kose.
Umushinjacyaha yari yagaye ubwo buryo budasanzwe bwo gutaka umutangabuhamya.
Me De Temmermann yari yanavuze ko hari amaniza menshi yari yashyizweho igihe yashakaga kuzana Nubaha.
Me De Temmermann yemeza ko colonel Nubaha yari ahari igihe abasirikare b’Ababiligi bicwirwaga mu kigo cya gisirikare cya Kigali kandi ko yagerageje kubarengera ntiyabishobora.
Nubaha yabajijwe n’abagenzacyaha akigera mu Bubiligi. Tariki ya 2 Gicurasi ariko yari yandikiye urukiko yinubura uburyo bakoresheje bamubaza. Yavuze ko bamushyizeho iterabwoba, bamuvugisha ibyo adashaka kuvuga ahanini kubera ko yari ananiwe cyane.
Muramu wa Nubaha yavuze ko yiteguraga kuvuguruza ubuhamya bamwitiriye. Ubwo buhamya bwatangajwe no mu binyamakuru ntiburengera Ntuyahaga.
AT


