Justice Info

06.10.12 - TPIR/RWANDA - URUKIKO RWEMEJE IYOHEREZWA MU RWANDA RYA KOLONELI MUNYARUGARAMA

Arusha, 06 Ukwakira 2012 (FH)- Urwego rwashyiriweho gusimbura buhoro buhoro inkiko mpanabyaha mpuzamahanga z’umuryango w’abibumbye rwemeje ko umukoloneli w’umunyarwanda, ushakishwa kubera uruhare akekwaho kuba yaragize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, agomba koherezwa imbere y’ubutabera bw’igihugu cye, nk’uko iyi nkuru yashyizwe ahagaragara ku wa gatandatu.

Kolonel Phénéas Munyarugarama, ukomoka mu majyaruguru y’u Rwanda, mu 1994 yari komanda w’ikigo cya gisirikare cya Gako, ho mu karere k’Ubugesesra gaherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Uru rwego, rwiswe Urwego rusimbura inkiko mpanabyaha mpuzamahanga z’umuryango w’abibumbye (MTPI), muri Nyakanga rwafunguye ishami ryarwo mu mujyi wa Arusha (Tanzaniya) kugira ngo rurangize ibibazo by’insigarira by’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Ishami ryo mu mujyi wa La Haye rishinzwe kurangiza ibibazo by’urukiko rwashyiriweho icyahoze kitwa Yugosilaviya (TPIY) ryo rizatangira imirimo yaryo muri Nyakanga 2013

Uru rwego "mu cyemezo cyarwo cya mbere, rwemeje ku wa gatanu icyemezo cya TPIR cyo kohereza urubanza rwa Phénéas Munyarugarama mu Rwanda kugira ngo rube ari ho ruburanishirizwa.", nk’uko bivugwa n’uru rwego rushya, mu itangazo ryatangajwe ku wa gatanu ku rubuga rwarwo rwa interineti.

Urukiko rwa TPIR n’urwa TPIY zigomba kuba zoherereje uru rwego ibibazo byazo bizigaye bitarenze mu mpera  z’Ukuboza 2014, ari na bwo zigomba kuba zashoje imirimo yazo.

Iyoherezwa ry’uyu mukoloneli ugishakishwa ryari ryafashweho icyemezo mu rwego rw’ibanze. Umwunganizi washyizweho ngo ahagararire inyungu z’uyu musirikare wo rwego rwo hejuru, mu gihe nyirubwite adahari, yari yahise ajuririra iki cyemezo avuga ko adafitiye icyizere ukutabogama kw’abacamanza b’abanyarwanda.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko ikubiyemo ibirego yakozwe n’umushinjacyaha wa TPIR, uyu mukoloneli akurikiranyweho icyaha cya jenoside, gushishikariza mu ruhame mu buryo butaziguye gukora ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Uru rwego "rwasanze nta kosa na rimwe riri mu mwanzuro w’urugereko rwa TPIR ugaragaza ko abakozi b’urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda nta kubogama kubaranga ", nk’uko byemezwa na  MTPI.

Indi myanzuro itandatu ya TPIR yo kohereza imanza mu Rwanda yarangije kwemezwa, ariko magingo aya ni pasiteri Yohani Uwinkindi wenyine ni we ufungiye mu Rwanda, mu gihe abandi bose baregwa barebwa n’icyo kibazo, barimo Munyarugarama, bo bagishakishwa.

Na none ariko, urukiko rwa TPIR ruracyafunze Bernard Munyagishari, ukekwaho kuba yarahoze ari umuyobozi w’umutwe w’interahamwe ugitegereje icyemezo cy’urwego rw’ubujurire cyo kumwohereza cyangwa kutamwohereza mu Rwanda

Iyimurirwa ry’imanza mu Rwanda  riri  mu "ngamba z’isozwa ry’inshingano " za TPIR.

ER/SRE

© Agence Hirondelle