Justice Info

29.08.12 - RWANDA/UBUTABERA - URUKIKO RWEMEJE IFUNGWA RY’AGATEGANYO RYA PASITERI UWINKINDI

Kigali, 29 Kanama 2012 (FH) – Urukiko ku wa gatatu nyuma ya saa sita rwaburijemo icyifuzo cy’ifungurwa ry’agateganyo ry’umupasiteri w’umupenekositi, Yohsani Uwinkindi, umuntu wa mbere waregwaga n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) woherejwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.

Uyu pasiteri ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byo kurimbura imbaga, yagaruwe mu Rwanda mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, nyuma ‘intambara ndende  yerekeye iyoherezwa rye

Umucamanza John Byakatonda yafashe icyemezo cy’uko uyu mugabo uregwa akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’inyongera cy’iminsi 30 « kubera uburemere by’ibyaha aregwa n’impungenge z’uko yahunga igihugu bityo agacika ubutabera ».

Uyu mugabo wihaye imana hamwe n’umwunganizi we mu by’amategeko, Gatera Gashabana, bahise batangaza ko bajuririye icyo cyemezo.

Umunyamategeko Gashabana ku wa mbere yari yasabye ifungurwa ry’agatenyo ry’uwo yunganira, ubwo yari yitabye ku nshuro ya kabiri Urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge.

Uyu munyamategeko w’umunyarwanda yari yasobanuye ko dosiye ikubiyemo ibirego idasobanutse kimwe n’uko ngo uburenganzira bw’uregwa butubahirijwe kuva yafatirwa i Bugande muri Kamena 2010.

Umucamanza yakemuye impaka yemeza ko inyandiko ikubiyemo ibirego isobanutse neza kandi ko urwego rw’ubwunganizi nta bimenyetso rwagaragaje kuri ubwo burenganzira bwaba bwarahungabanyijwe.

Pasiteri Uwinkindi, ubu ufite imyaka 61, by’umwihariko aregwa kuba yarayoboye ibitero byarimbuye abatutsi bari muri paruwasi ye ya Kayenzi (mu burasirazuba) no mu nkengero zayo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi nyirubwite yarabihakanye ku wa mbere asobanura ko umushinjacyaha amwitirira ubushobozi atari afite.

Ubwo yitabaga bwa mbere umucamanza w’umunyarwanda taliki ya 26 Mata, uyu mupasiteri yari yemerewe isubikwa ry’urubanza rwe mu gihe cy’amezi 4, kugira ngo we n’umunyamategeko Gashabana, wari ukimara kwemererwa kumwunganira, bashobore kwinjira neza muri dosiye. 

SRE/ER

© Agence Hirondelle