Justice Info

23.10.12 - RWANDA/NORVEGE - UBUTABERA BWA NORUVEJI BWATANGIYE KUMVA UBUHAMYA BW’ABANYARWANDA BARENGA 50

Kigali, 23 Ukwakira 2012 (FH) – Urukiko rwo mu gihugu cya Noruveji ku wa mbere rwatangiye kwakirira i Kigali ubuhamya bw’abanyarwanda barenga 50 mu rubanza rwa Sadi Bugingo, wahoze ari umucuruzi ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Noruveji.

 

Bugingo, umugabo w’imyaka 47 wageze muri Noruveji mu mwaka wa 2001, aregwa kuba yaragize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 i Kibungo, mu burasirazuba. Ibi ariko we arabihakana.

Ku wa mbere, abacamanza batanu bagize uru rukiko, bo bibereye ku cyicaro cy’urukiko mu mujyi wa Oslo, bumvise abatangabuhamya batatu, babiri muri bo bakaba barashinjuraga uregwa. « Bugingo yari umuntu mwiza…Yashoboye no kurokora abantu barenga 20 », mu 1994, nk’uko umwe muri bo yabivuze. « Nta shyaka na rimwe yarimo, kandi nta na mitingi n’imwe yigeze ajyamo », nk’uko umugore wivugiye ko ari muramu wa Bugingo yunzemo.

Umutangabuhamya wa gatatu, we waje ashinja uregwa, yagize ati : « Bugingo nta muntu n’umwe yigeze yica n’amaboko ye, ariko yateguye kandi agenzura uko jenoside ikorwa ». Nk’uko abivuga, Bugingo ngo yajyaga mu nama nyinshi ari hamwe n’abandi « bantu bateguye » ubwicanyi. « Ndamuzi neza, we n’umuryango », nk’uko yabishimangiye.

Igikorwa cyo kumva abatangabuhamya kizakomeza kugeza ku italiki ya 29 Ugushyingo. Abatangabuhamya batangira ubuhamya bwabo mu cyumba cy’Ubushinjacyaha bukuru, i Kigali, gifite ibyuma by’ikoranabuhanga rituma amashusho agaragara bita « iyakure ». Iburanisha rikorwa mu rurimi kavukire rwa Noruveji, hakabaho gusemura mu kinyarwanda nk’ururimi rw’abatangabuhamya.

Bugingo yaterewe muri yombi mu gihugu cya Noruveji aho yari yageze mu rwego rwo kwiyegeranya kw’umuryango. Uru rubanza, rwa mbere rwa jenoside rubereye muri Noruveji, biteganyijwe ko ruzamara amezi menshi rukarangira mu mwaka wa 2013.

U Rwanda rwari rwifuje ko yaburanishwa n’inkiko zarwo, ariko icyifuzo cyo kumwohereza muri icyo gihugu kiburizwamo, kubera ko hagati aho uregwa yari yarahawe ubwenegihugu bwa Noruveji.

SRE/ER

© Agence Hirondelle