12.04.12 - RWANDA/JENOSIIDE - U RWANDA RURAGAYA AMAHANGA KUBA YARABAYE NTIBINDEBA MU GIHE CYA JENOSIDE

Kigali, 12 Mata 2012 (FH) – Mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira uwa kane i Kigali, abahagarariye Leta n’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bongeye gutunga agatoki uruhare rw’amahanga atarigeze agira icyo kandi yari abifitiye ubushobozi nk’uko babivuga.

 

Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Nyanza aho abantu barenga ibihumbi bitanu biganjemo abatutsi biciwe taliki ya 11 Mata 1994 n’interahamwe n’abasirikare ba Leta nyuma yo gutereranwa na bamwe mu basirikare bari mu mutwe w’ingabo z’ababiligi zari mu mutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda.

Iri joro ryo kwibuka ryaranzwe n’uruhererekane rw’ubuhamya bubabaje bw’abarokeye i Nyanza bwatumye haba amarira menshi n’imiborogo mu bantu bari bahateraniye.

« Abarundanyirijwe i Nyanza batereranywe n’abagombaga kubarinda, ibi ni amateka, byarangije kwiyandika mu mateka. Tugomba kubwira uku kuri ababatereranye », nk’uko byatangajwe na Mitali Porotazi, minisitiri w’umuco na siporo.

« Ukuri kuraryana ariko tugomba kukuvuga. Ukuri kuraryana ariko ntikuryana kurusha ishavu ry’abacitse ku icumu », nk’uko uyu mumunisitiri yakomeje abivuga.

Senateri Bizimana Yohani Damaseni na we yagaye kuba amahanga yaripfumbase. Mu 1994, kuva I Kigali kugeraNew York, unyuze mu mirwa mikuru y’ibihugu nkaParisna Washington, nk’uko yabitangaje, nta gushidikanya kwari kuriho ku kuri kuri jenoside yarimo iba, ariko, « ubucuti », hagati y’ibihugu n’abayobozi bamwe bakuru byabaye imbogamizi ku gutabara abari mu kaga. Ku bw’uyu mushingamategeko, abasirikare b’ababiligibarimuri MINUAR iyo babishaka ubwicanyi bw’i Nyanza ntibuba bwarabaye. 

Uyu musenateri yagaye kandi kubaWashingtonyaratinze nkana kwemera ko muRwandaharimo kubera jenoside.

Yohani Petero Dusingizemungu, perezida wa Ibuka, umryango mugari w’abacitse ku icumu, na we yari muri uyu muhango wo kwibuka. « Kuki ibihumbi by’abantu bashyinguye hano batagomba kuririrwa ? », nk’uko yibajije, hagati mu marira n’imiborogo byakanguraga ijoro ry’akaga ry’aho i Nyanza. « Ijwi ry’abacitse ku icumu ntiryigenze ryumvikana (...) ubu ni bwo buryo bwabo bwo kugira ngo bumvikane », nk’uko yasongeye ijambo rye.

Buri mwaka, kuva mu 1995, u Rwanda rutegura, kuva ku italiki ya 7 Mata, icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu abishwe muri jenoside. Ubwo yatangizaga iki cyunamo ku wa gatandatu ushize i Kigali kuri sitade Amahoro, Perezida Paul Kagame yatunze agatoki ibihugu kuba hari abakoze jenoside bakidegembya ku butaka bwabyo ntibatabwe muri yombi. .

SRE/ER