Justice Info

07.09.12 - CPI/SENOUSSI - IBIRO BY’UBWUNGANIZI MURI CPI BIRASABA ABACAMANZA KWITABAZA LONI

La Haye, 7 Nzeli 2012 (FH) – Ibiro by’inama y’abunganizi (BCPD) ku wa kane byasabye abacamanza kugeza ikirego ku nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano kubera ko Libiya itubahiriza iby’ubufatanye n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI).

Mu cyifuzo cyabo, uhagarariye ibiro by’ubwunganizi, Xavier –Jean Keita, aributsa  ko urukiko rwatanze impapuro zisaba itabwa muri yombi rya  Abdullah Al-Senoussi kandi ko Tripoli guhera ubwo ifite inshingano yo kubyubahiriza. 

Uwari ushinzwe iby’iperereza ku butegetsi bwa Kadhafi yatawe muri yombi i Nouakchott muri Werurwe 2012 akaba yaroherejwe muri Libiya n’abategetsi ba Moritaniya ku itariki ya 5 Nzeli. Urukiko kugeza ubu rukaba rutaragira icyo ruvuga kuri uko koherezwa muri Libiya. 

Me Keita asobanura ko isuzumwa rikomeje ku byerekeranye n’urubanza rwa Saïf Al-Islam Kadhafi rirebana n’icyifuzo cya Tripoli cyo kumucira urubanza mu nkiko z’iwabo, ritarebana na Abdullah Al-Senoussi. 

Me Keita akomeza gusobanura agira ati : « kuba Libiya yarohererejwe Bwana Al-Senoussi aturutse muri Moritaniya ntibisobanura uburenganzira bwabo bwo kumucira urubanza : uburenganzira bw’ukekwaho icyaha ntibwagombye gutezwa icyamunara ». 

Urukiko rwari rwatanze impapuro zisaba itabwa muri yombi rya ba bwana Senoussi na Kadhafi ku itariki ya 27 Kamena 2011. Saïf Al-Islam Kadhafi akimara gutabwa muri yombi mu mpera z’Ugushyingo 2011, urukiko rwari rwasabye Tripoli kumwohereza kandi rwavugaga ko rugiye kwifashisha inama ishinzwe umutekano rukarega Libiya ukutubahiriza ubufatanye, ariko ibyo ntibyashyizwe mu bikorwa. 

Mu ntangiriro za Gicurasi 2012, Tripoli yagezaho isaba abacamanza ko bayiha uburengenzira bwo kumucira urubanza muri Libiya. Urukiko rero rwabaye ruhagaritse iby’ishyirwa mu bikorwa by’itabwa muri yombi, bafata igihe cyo gufata icyemezo cyabo. Amezi arenga ane nyuma y’aho, abacamanza kugeza ubu  ntibarakemura icyo kibazo. Vuba aha mu cyemezo cyabo, basabye Tripoli kubabwira, bitarenze tariki ya 7 Nzeli, niba Saïf Al-Islam Kadhafi yari afite umwunganizi mu rubanza rwe muri Libiya. 

PU/ER 

© Agence Hirondelle