TPIR

09.10.12 - TPIR/GATETE - URUGEREKO RW’UBUJURIRE RWAGABANYIRIJE GATETE IGIHANO

Arusha, 09 Ukwakira 2012 (FH) – Uwahoze ari umukozi mukuru wa leta Yohani Batisita Gatete, ubu ufite imyaka 59, akaba yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’urugereko rw’iremezo rw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa kabiri igihano cye cyaragabanijwe gishyirwa ku gifungo cy’imyaka 40. Nyuma y’igihano cyo gufungwa burundu cyemejwe mu manza nyinshi, iki gihano nicyo kiremereye kurusha ibindi gitanzwe n’urwo rukiko rufite icyicaro cyarwo Arusha, mu majyaruguru ya Tanzaniya.

07.10.12 – INCAMAKE - SENOUSSI YOHEREJWE MURI LIBIYA, BEMBA AKOMEJE KWIREGURA

Arusha, 7 Nzeli 2012 (FH) – Moritaniya yohereje muri Libiya uwahoze ari umukuru w’iperereza ku butegetsi bwa nyakwigendera Mouammar Kadhafi naho John Hocking, umwanditsi w’urwego rusimbura inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (MTPI) yibukije ko umuryango w’abibumbye ariwo uzafata icyemezo cy’ahazashyirwa ububiko bw’amadosiye y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

17.08.12 - INCAMAKE Y’ICYUMWERU - BEMBA YATANGIYE KWIREGURA, KAGAME, KABILA NA MUSEVENI BARAREZWE

Arusha, 17 Kanama 2012 (FH) –Jean-Pierre Bemba, wahoze ari visi perezida wa Kongo, yatangiye kwiregura imbere y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga. Muri urwo rukiko na none, itsinda ry’abanyekongo n’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi ryatanze ikirego kuri Kagame, Kabila na Museveni. 

13.04.12 – INCAMAKE - IBURANISHA MU RUHAME KU CYIFUZO CYO KOHEREZA UREGWA MU RWANDA

Arusha, 13 Mata 2012(FH) – Mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), iki cyumweru kirangiye cyaranzwe n’iburanisha mu ruhame ku cyifuzo cyo kohereza mu butabera bw’u Rwanda, Bernard Munyagishari wahoze ari umuyobozi w’interahamwe.

10.04.12 - TPIR/MALI - URUKIKO RWA TPIR RUREMEZA KO ABO RWAKATIWE BAFUNGIYE MURI MALI BAFITE UMUTEKANO

Arusha, le 10 Mata 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwemeje ko abantu rwakatiye bafungiye mu gihugu cya Mali bari bafite umutekano n’ubwo muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika hari ibibazo kubera itsinda ry’abasirikare ryahiritse ubutegetsi bwa perezida Amadou Toumani Touré mu kwezi gushize.

30.03.12 – INCAMAKE - DOSIYE YA SIKUBWABO IZOHEREZWA I KIGALI, BEMBA AKENEYE IMYA 2 YO KWIREGURA

Arusha, 3O Werurwe 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwemeye kohereza idosiye ya gatatu mu Rwanda, naho ku Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga (CPI), umunyekongo Jean- Pierre Bemba yavuze ko akeneye imyaka ibiri yo gutanga imibimenyetso bimurengera.

30.03.12 - GAHUNDA ITEGANYIJWE - URUBANZA RWA MUGESERA RUZATANGIRA KUWA MBERE

Arusha, 30 Werurwe 2012 (FK) – Inkuru itegerejwe cyane mu cyumweru gitaha ni iy’itangizwa ry’urubanza rw ‘umunyarwanda Leon Mugesera wirukanywe muri Canada akajyanwa muRwanda muri Mutarama uyu mwaka.

26.03.12 - TPIR/KWIMURA IMANZA - ICYEMEZO CYA GATATU CYO KOHEREZA UMUNTU MU BUTABERA BW’U RWANDA

Arusha, 26 Werurwe 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku nshuro ya gatatu mu mateka yarwo, rwafashe icyemezo cyohereza urubanza rw’undi muntu imbere y’ubutabera bw’u Rwanda, nk’uko iyi nkuru yatangajwe ku wa mbere n’uru rwego rw’ubutabera.

22.03.12 - TPIR/KWIMURA IMANZA - IDOSIYE YA FULUJANSI KAYISHEMA YASHYIKIRIJWE U RWANDA

Arusha, 22 Werurwe (FH) – Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Hassan Bubacar Jallow, ku wa kane yashyikirije mugenzi we w’u Rwanda, Maritini Ngoga, idosiye ya Fulujansi Kayishema, umwe mu bantu 9 bakurikiranywe n’urukiko kugeza ubu bakaba bagishakishwa nk’uko ibiro ntaramakuru Hirondelle byabibonye.

19.03.12 - TPIR/KWIMURA IMANZA - URUTONDE RW’IMIRYANGO ISHOBORA GUKURIKIRANA URUBANZA RW’UWINKINDI

Arusha, 19 Werurwe 2012 (FH) – Ubwanditsi bw’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ku wa gatanu taliki ya 16 Werurwe rwashyikirije urwo rwego raporo ku biganiro bwagiranye n’imiryango yakekwagaho kuba yazagenzura mu Rwanda imiburanishirize y’urubanza rwa Yohani Uwinkindi, wafatiwe icyemezo cyo koherezwa imbere y’ubutabera bw’uRwanda.