Justice Info

09.10.12 - TPIR/GATETE - URUGEREKO RW’UBUJURIRE RWAGABANYIRIJE GATETE IGIHANO

Arusha, 09 Ukwakira 2012 (FH) – Uwahoze ari umukozi mukuru wa leta Yohani Batisita Gatete, ubu ufite imyaka 59, akaba yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’urugereko rw’iremezo rw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa kabiri igihano cye cyaragabanijwe gishyirwa ku gifungo cy’imyaka 40. Nyuma y’igihano cyo gufungwa burundu cyemejwe mu manza nyinshi, iki gihano nicyo kiremereye kurusha ibindi gitanzwe n’urwo rukiko rufite icyicaro cyarwo Arusha, mu majyaruguru ya Tanzaniya.

Asoza  isomwa ry’ incamake y’imyanzuro y’urubanza mu rurimi rw’icyongereza, umucamanza w’umushinwa Liu Daqun yaravuze ati : « urugereko rw’ubujurire rukuyeho igihano cyo gufungwa burundu rutegetse igihano cyo gufungwa imyaka 40 ». Gatete wari uhagaze iruhande rw’umwunganizi we umufaransakazi Marie- Pierre Poulain, mu gihe yasomerwaga yari atuje. 

Gatete ufite impamyabumenyi ihanitse mu by’ubuhinzi, mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yari umuyobozi muri minisiteri y’umuryango no guteza imbere umutegarugori, umwanya yari amazeho umwaka umwe nyuma y’aho yari amaze kuyoborana igitugu komini ye avukamo ya Murambi (muri perefegitura ya Byumba, mu burasirazuba bw’igihugu). 

Urugereko rwasobanuyeko igabanywa ry’igihano ari ukubera uburenganzira bwe butubahirijwe mu kumucira urubanza mu gihe kidakerewe. Hari hashize imyaka irindwi kuva aho aterewe muri yombi ku itariki ya 11 Nzeli 2002 muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo(RDC) kugeza urubanza rwe rutangira ku itariki ya 20 Ukwakira mu 2009. 

Urugereko rwemeje uruhare rw’uwo muyobozi kubera kuba yarategetse, agafasha kandi agashishikariza ubwicanyi bwakorewe abatutsi ahantu hatatu muri perefegitura za Byumba na Kibungo muri Mata 1994.

Ubwo bwicanyi ku itariki ya 7 Mata 1994,  bwakorewe ku biro bya segiteri Rwankuba, muri komini ya Murambi, hanyuma ku itariki ya 11 Mata bukorerwa paruwasi ya Kiziguro, muri iyo komini ya Murambi, no ku itariki ya 12 Mata  kuri paruwasi ya Mukarange, muri komini Kayonza ( muri perefegitura ya Kibungo).

Kubera ibyo byaha, urugereko rw’iremezo ku itariki ya 29 Werurwe  2011, rwari rwasanze ahamwa n’ibyaha bya jenoside n’itsembatsemba (nk’icyaha kibasiye inyokomuntu). 

Icyaha cyo gucurira hamwe n’abandi umugambi wo gukora jenoside, akaba ari icyaha kiremereye kurusha ibindi mu butabera mpanabyaha mpuzamahanga, nacyo basanze kimuhama ariko abacamanza ba mbere bari bakiretse. Bari basobanuye ko cyari gishingiye ku bikorwa bimwe n’iby’icyaha cya jenoside. Umushinjacyaha yari yajuririye iyo myanzuro asaba ko yahabwa igihano yongereweho icyo cyaha cyo gucurira hamwe n’abandi umugambi wo gukora jenoside. 

Urugereko rwemeje ibyasabwe n’umushinjacyaha.

Mu bujurire bwe, umushinjacyaha ntabwo yari yasabye iremerezwa ry’igihano. 

PU/ER    

© Agence Hirondelle