10.04.12 - TPIR/MALI - TPIR IREMEZA KO ABO YAKATIYE BAFUNGIYE MURI MALI BAFITE UMUTEKANO
Arusha, le 10 Mata 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwemeje ko abantu rwakatiye bafungiye mu gihugu cya Mali bafite umutekano n’ubwo muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika hari ibibazo kubera itsinda ry’abasirikare ryahiritse ubutegetsi bwa perezida Amadou Toumani Touré mu kwezi gushize.
Ibi byavuzwe n’umuvugizi w’urukiko Roland Amoussouga mu ibaruwa yandikiye ku wa kane w’igishize imiryango y’izi mfungwa yari yamusobanuriye ko ihangayitse cyane.
«Ubu nifuzaga kubamenyesha y’uko urukiko rukurikiranira hafi ibibazo bya politiki n’umutekano biri mu gihugu cya Mali », nk’uko byanditswe na Bwana Amoussouga.
Urukiko rwa TPIR « rukora rubyumvikanyeho n’urwego rushinzwe amagereza muri Mali n’umuryango w’abibumbye kugira ngo hafatwe ingamba zikwiriye kugira ngo imfungwa zirindirwe umutekano, ubusugire banahabeho imirire n’imyivurize inoze ».
« Magingo aya, nifuzaga kubamenyesha ko amakuru atugeraho yemeza ko abakatiwe na TPIR bafite umutekano n’ubuzima bwiza. Nta kaga kabugarije muri iki gihe », nk’uko bikomeza kuvugwa n’iyi baruwa Hirondelle cyashyikirijwe kopi ku wa kabiri.
« Biramutse bigaragaye ko bidashoboka ko bakomeza kurangiriza ibihano byabo muri Mali kubera impamvu z’amategeko cyangwa z’imikorere, urukiko rrwazafata ibyemezo bikwiye kugira ngo habeho kwimurirwa mu kindi gihugu cyasinye amasezerano arebana n’irangizwa ry’ibihano », nk’uko byemezwa na Amoussouga.
Umuvugizi w’urukiko yabwiye na none Hirondelle ko ku wa kane yavuganye n’izi mfungwa kuri telefoni, abisabwe n’umwanditsi w’urukiko, Adama Dieng.
Usibye Mali, ni ibihugu bya Bénin, Swaziland, Ubufaransa, Suwedi, Ubutaliyani n’u Rwanda byasinyanye na Loni amasezerano arebana n’irangizwa ry’ibihano by’abakatiwe na TPIR.
Imfungwa 15 za TPIR, zirimo uwari Minisitiri w’intebe Yohani Kambanda, ubu bafungiye muri Mali, mu gihe hari abandi 9 barimo padiri Atanazi Seromba bafungiye muri Benin.
SRE/ER


