Justice Info

07.10.12 – INCAMAKE - SENOUSSI YOHEREJWE MURI LIBIYA, BEMBA AKOMEJE KWIREGURA

Arusha, 7 Nzeli 2012 (FH) – Moritaniya yohereje muri Libiya uwahoze ari umukuru w’iperereza ku butegetsi bwa nyakwigendera Mouammar Kadhafi naho John Hocking, umwanditsi w’urwego rusimbura inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (MTPI) yibukije ko umuryango w’abibumbye ariwo uzafata icyemezo cy’ahazashyirwa ububiko bw’amadosiye y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

 

 

MORITANIYA/LIBIYA 

Abdullah Senoussi yoherejwe i Tripoli : uwahoze ashinzwe iperereza muri Libiya ku wa gatatu abategetsi ba Moritaniya bamwoherejwe mu gihugu cye akomokamo. Abdullah Al-Senoussi, muramu wa koloneli Mouammar Kadhafi, yari yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Nouakchott mu ijoro ryo 16 rishyira uwa 17 Werurwe. Tripoli yari yahise isaba ko yakoherezwa mu gihugu cye, yari yasabwe kandi n’u Bufaransa, bwamuciriye urubanza mu 1999 adahari hanyuma agakatirwa igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize mu ihanurwa ry’indege DC10 ya UTA, yabaye ku itariki ya 19 Nzeli 1989. Ashakishwa kandi n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga  rwamutangiye impapuro zisaba ko yatabwa muri yombi. 

MTPI/LONI 

Loni izafata icyemezo cy’ahagomba gushyirwa ububiko bwa TPIR : John Hocking, umwanditsi w’urwego rusimbura inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (MTPI) ku wa kabiri  Arusha muri Tanzaniya yongeye kwemeza ko inama ishinzwe umutekano ariyo izafata icyemezo cy’ahagomba gushyirwa ububiko bw’amadosiye ya TPIR. Kigali yatangaje ko igiye kubyutsa ikibazo cy’ahagomba gushyirwa ubwo bubiko, yakomeje gusaba buri gihe ivuga ko ariyo ibifitemo uburengazira bw’umwimerere. 

CPI/BEMBA 

Bemba yahamagaje umutangabuhamya wa kabiri w’impuguke: CPI muri iki cyumweru yumvise umutangabuhamya wa kabiri w’impuguke watanzwe n’umusenateri w’umukongamani Jean-Pierre Bemba. Uyu munyapolitiki w’umukongomani aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique mu 2002 na 2003 bikozwe n’abarwanyi bo mu mutwe uharanira kubohoza Kongo (MLC). Impuguke Octave Dioba mu bisobanuro yatanze yashyigikiye  ukoherezwa gutabara  kwa MLC kwafashweho icyemezo bitewe n’uko byari byasabwe na perezida wa Centrafriqwe Ange Felix Patassé. 

ICYUMWERU GITAHA 

Urubanza rwa Jean-Pierre Bemba ruzakomeza mu cyumweru gitaha ubushinjacyaha buhata ibibazo impuguke ikomoka muri Gabo Octave Dioba. Umutangabuhamya w’impuguke wa gatatu ashobora guhamagazwa mu rukiko mbere y’impera z’icyumweru. 

PU/ER

© Agence Hirondelle