03.04.12 - RWANDA/UBUTABERA - ITANGIZWA RY’URUBANZA RWA MUGESERA RYONGEYE GUSUBIKWA

Kigali, 3 Mata 2012 (FH) – Nyuma y’uko rusubitswe mu gihe cy’amezi abiri, ubutabera bw’u Rwanda ku wa mbere bwasubitse kugeza ku italiki ya 09 Gicurasi itangizwa ry’urubanza rw’umuhanga waminuje wahoze ari n’umunyapolitiki, Léon Mugesera, uregwa ibyaha bya jenoside, cyane cyane ijambo yavugiye mu majyaruruguru y’igihugu mu 1992.

Uyu muhanga mu iyigandimi, wamaze igihe kirekire yigisha muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR), yirukanywe mu gihugu cya Canada muri Mutarama, nyuma y’intambara ndende yari yararwanye mu rwego rw’ubutabera.

« Iburanisha rirasubitswe rizongera gusubukurwa ku italiki ya 9 Gicurasi », nk’uko byatangajwe n’umucamanza Sauda Murererehe wo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ho mu muji wa Kigali.  

Urubanza ntirwari rwashoboye gutangira taliki ya 2 Gashyantare, kubera ko uregwa yabonaga adahagarariwe neza n’abunganizi mu by’amategeko. Icyo gihe yari yasabye kandi yemererwa igihe kingana n’amezi abiri kugira ngo ashobore kuzuza itsinda  ry’abamwunganira. Icyo gihe iryo tsinda ryari rigizwe gusa n’umunyamategeko Donati Mutunzi, wo mu rugaga rw’abunganizi rwa Kigali, mu gihe nk’uko bivugwa n’uregwa, uru rubanza rugomba kwitabirwa n’abunganizi batandatu b’abanyakanada, abanyarwanda babiri n’umunyamerika umwe. 

Ku wa mbere mu gitondo, ni bwo gusa ari kumwe n’umunyamategeko Mutunzi Bwana Mugesera yagaragaye imbere y’umucamanza Sauda Murererehe. Yasabye ko urubanza rwe rwakongera gusubikwaho igihe kingana n’ukwezi kugira ngo ashobore kuzuza itsinda ry’abamwunganira. Ku wa kabiri umucamanza yamwemereye icyo gihe kindi cy’inyongera ariko yemeza ko iburanisha rizakorwa mu rurimi rw’ikinyarwanda, bityo yemeza icyifuzo cy’ubushinjacyaha.

Mu iburanisha ryo ku wa mbere, uregwa yari yavuze ko amaze imyaka 20 mu gihugu kitavuga ikinyarwanda bityo akaba atazi neza amagambo y’ikinyarwanda yo mu rwego rw’ubutabera.

Ashingiye ku mvugo y’urundi ruhande, umucamanza yatangaje ku wa kabiri ko Mugesera nta gihe atavugaga ikinyarwanda, ari na rwo rurimi rwe kavukire, kandi ko ijambo ryabaye nyirabayazana w’ibyo aregwa ubwaryo yarivuze mu kinyarwanda.

« Iceyemezo cy’umucamanza kirashimishije ku ruhande rumwe nubwo hari ibyo twasabye bimwe byanzwe. Isubika twaryemerewe. Igisigaye ubu ni ugusuzumana n’uwo nunganira niba tugomba cyangwa tutagomba kujurira ku byerekeye ikibazo cy’ururimi », nk’uko umunyamategeko Mutunzi yabwiye Hirondelle nyuma y’iburanisha.

Ku ruhande rwe, umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa we yagize ati : « Kuri twe iki cyemezo ni cyiza cyane. Ibyo twasabaga ni byo twahawe».

Mugesera, uvuka mu majyaruguru y’u Rwanda, yari yarashoboye gusubikisha mu gihe cy’imyaka myinshi iyirukanwa rye muri icyo gihugu yiyambaza inkiko inshuro nyinshi.

Mu gihe cy’ibyaha akurikiranyweho, Mugesera yari visi-perezida w’ishyaka rya MRND, muri perefegitura ya Gisenyi (amajyaruguru), ari na ryo.ryari iry’uwari perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana.

Muri ririya jambo ryiyanditse mu mateka, nyirukuvuga yahamagariye abahutu kohereza abatutsi « iwabo muri Etiyopiya », babanyujije iy’ubusamo y’umugezi wa Nyabarongo, aho abatutsi baje kurohwa ari bazima abandi bishwe nyuma y’imyaka ibiri gusa.

SRE/ER