23.08.12 - RWANDA /GEREZA - ABASIRIKARE B’ABAGANGA MU GIKORWA CYO KUVURA IMFUNGWA AMASO
Kigali, 23 Kanama 2012 (FH) – Inzobere mu kuvura indwara z’amaso bo mu bitaro bya gisirikare mu Rwanda muri iyi minsi barazenguruka za gereza mu gikorwa cyo kuvura imfungwa n’abagororwa biganjemo abakatiwe kubera ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Muri iki gikorwa kigomba kumara iminsi 42, imfungwa n’abagororwa bagera ku 3.400 bafite ibibazo by’amaso bazavurwa ku buntu, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’urwego rw’igihugu rushinzwe za gereza mu Rwanda.
Abafungwa bafite ibibazo bikomeye by’indwara z’amaso bazoherezwa mu bitaro bya gisirikare kugira ngo bashobore kubagwa, naho abafite uburwayi bworoheje bazavurirwa aho bari muri za gereza.
Indorewamo z’amaso na zo zizatangirwa ubuntu, ku nkunga y’umuryango utegamiye kuri Leta wo gihugu cy’Amerika witwa Deseret International Charities, nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga.
Mu kwezi kwa Gashyantare, u Rwanda rwari rufite abafungwa n’abagororwa 58. 381 barimo 39.572 (67, 7%) bakatiwe cyangwa bategereje gucirwa imanza kubera ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
SRE/ER
© Agence Hirondelle


