Justice Info

20.11.12 - RWANDA/UBUTABERA - URUBANZA RWA MUGESERA RWIMURIWE KU WA 17 UKUBOZA

Kigali, 20 Ugushyingo 2012 (FH) – Hafi nyuma y’umwaka muzima amaze yirukanywe muri Canada, urubanza rwa Leon Mugesera na n’ubu ruracyaseta ibirenge mbere y’uko ruburanishwa mu mizi yarwo imbere y’ubutabera bw’u Rwanda. Nyuma y’uko rusubitswe ku wa mbere, abacamanza, mu cyemezo cyabo cyo kuri uyu wa kabiri, bategetse ko iburanisha nyirizina rizatangira taliki ya 17 Ukuboza uyu mwaka.

Ubwo yitabaga urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru rwa Kigali ku wa mbere, uyu munyarwanda waminuje, ukurikiranyweho gushishikariza gukora jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yari yasabye isubikwa ry’urubanza mu gihe cy’iminsi 48. Yasobanuraga ko umwe mu bamwunganira mu by’amategeko, umunyakenya Ottachi Bw'Omanwa wari witabiriye iburanisha, yari yahawe bitinze uburenganzira bwo kumwunganira n’urugaga rw’abunganizi mu by’amategeko rwa Kigali. Yari yanavuze kandi ko ubuyobozi bwa gereza bwamwinjiraga mu mabanga ye n’urwego rw’abunganizi.

Yavugaga na none ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byajyaga kumufasha gutegura urubanza rwe yabihawe atinze cyane.

Mu cyemezo cyafashwe ku wa kabiri mu ruhame rwa bose, umucamanza Athanase Bakuzakundi na bagenzi babiri banzuye bemeza ko uyu mwunganizi w’umunyakenya atari yahawe koko igihe gihagije cyo kwitegura urubanza. Nyuma yo gutesha agaciro izindi nzitizi zatangwaga n’umuburanyi, urugereko rwategetse ko iburanisha mu mizi ry’uru rubanza ryimuriwe ku italiki ya 17 Ukuboza.

Ku italiki ya 19 Nzeli, Mugesera yari yahawe igihe cy’inyongera cy’amezi abiri kugira ngo ategure urubanza rwe. Uyu munyarwanda w’umuhanga mu iyigandimi akurikiranywe n’ubutabera kubera ijambo hashize imyaka 20 avuze mu rurimi rw’ikinyarwanda ubwo yari muri mitingi y’ishyaka rya MRND yari yabereye ku Kabaya, mu majyaruguru y’u Rwanda. Umushinjacyaha ashimangira ko iri jambo ryahamagariraga Abahutu kurimbura Abatutsi, mu gihe uregwa we yemeza ko ryumviswe uko ritari.

SRE/ER 

© Agence Hirondelle