Rwanda
31.08.11 - RWANDA/UBUFRANSA - NERETSE YOHEREJWE BU BUBILIGI
Paris, 31 Kanama 2011 (FH) – Fabiyani Neretse wigeze kuba umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi bw’ikawa mu Rwanda ku wa kabiri taliki ya 30 Kanama inzego z’ubutabera z’Ubufaransa zamushyikirije iz’igihugu cy’Ububiligi mu rwego rwo kubahiriza impapuro zo kumuta muri yombi ku mugabane w’Uburayi zatanzwe n’ubutegetsi bw’i Buruseli taliki ya 24 Kamena uyu mwaka, nk’uko iyi nkuru twayibwiwe n’inzego z’ubutabera.
26.08.11 - TPIR/MALI - UMUPADIRI WAKATIWE YIMURIWE MU GIHUGU CYA MALI
Arusha, 26 Kanama 2011 (FH) - Umupadiri wakatiwe ku rwego rwa nyuma n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, padiri Emanweli Rukundo, yarangije kwimurirwa mu gihugu cya Mali, nk'uko iyi yatangajwe n'urukiko ku wa gatanu.
22.08.11 - RWANDA/FINILANDI - URUBANZA RWA PASITERI BAZARAMBA MU RW'UBUJURIRE
Arusha, 22 Kanama 2011 (FH) - Urubanza mu rukiko rw'ubujurire rw'umupasiteri w'umunyarwanda wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n'ubutabera bwa Finilandi kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ku wa mbere rwatangiye kuburanishwa i Helsinki.
18.08.11 - RWANDA/UBUFARANSA - ABAJANDARUME BABIRI B'ABARANSA BAJE GUKORA IPEREREZA MU RWANDA
Kigali, 18 Kanama 2011 (FH) - Abajandarume babiri bakomoka mu gihugu cy'Ubufaransa, ku wa kabiri, bageze mu Rwanda aho baje gukora iperereza ku banyarwanda baba mu Bufaransa bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
18.08.11 - RWANDA/JENOSIDE - UMURYANGO MPUZAMAHANGA URAHAMAGARIRWA GUSHYIRAHO IKIGEGA CY'INDISHYI
Kigali, 18 Kanama 2011 (FH) - I Kigali, inama yari yateguwe n'imiryango Ibuka, Redress na African Rights yashoje imirimo yayo ku wa gatatu ihamagarira umuryango mpuzamahanga gushyiraho ikigega cy'indishyi z'abahohotewe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
17.08.11 - RWANDA/UBUTABERA - IBUKA IRASABA GUCUNGIRA HAFI RUNYINYA NGO ADATOROKA
Kigali, 17 Kanama 2011 (FH) - Ibuka, ihuriro ry'amashyirahamwe y'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yababajwe no kuba umugabo wahoze ari umujyanama wa perezida Yuvenal Habyarimana yarabaye umwere, iboneraho gusaba urwego rwa polisi kumucungira bugufi kugira ngo adatoroka igihugu.
15.08.11 - TPIR/ABASIRIKARE II - UMUSHINJACYAHA ARASABA KO ABASIRIKARE BANE BAKONGERERWA IBIHANO
Arusha, 15 Kanama 2011 (FH) - Ibiro by'umushinjacyaha w'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), byajuririye urubanza rwaciwe ku itariki ya 17 Gicurasi, urwo rukaba ari urwa bane bahoze ari abasirikare bakuru barimo abajenerari babiri.
11.08.11 - RWANDA/UBUTABERA - RUNYINYA YABAYE UMWERE AMAZE IMYAKA 16 MURI GEREZA
Kigali, 11 Kanama 2011 (FH) - Urukiko rwo mu majyepfo y'u Rwanda ku wa kane rwahanaguyeho icyaha Runyinya Barabwiriza, wari umujyanama mu byerekeranye n'ububanyi n'amahanga w'uwigeze kuba perezida w'u Rwanda, Yuvenali Habyarimana. Mu byo Runyinya yashinjwaga harimo gutegura jenoside, kujya mu mutwe w'abagizi ba nabi no gushishikariza gukora jenoside.
14.07.11 - RWANDA/UBUHOLANDI - IPEREREZA RY'ABAHOLANDI MU RWANDA KU BANTU 20 BAKEKWAHO JENOSIDE
Kigali, 14 Nyakanga 2011 (FH)- Itsinda ry'abaholandi bakora iperereza riri i Kigali kuva mu ntangiriro y'icyumweru gishize mu rwego rwo gukora iperereza ku bantu bagera kuri 20 bakekwaho ibyaha bya jenoside bahungiye mu gihugu cy'Ubuholandi.
29.06.11 - RWANDA/JENOSIDE - UMUJYANAMA W'UWIGEZE KUBA PEREZIDA YASABIWE IGIFUNGO CYA BURUNDU
Kigali, 29 Kamena 2011 (FH) - Igihano cy'igifungo cya burundu cyasabiwe Runyinya Barabwiriza, umuhanga waminuje wahoze ari umujyanama w'uwigeze kuba perezida w'u Rwanda Yuvenali Habyarimana, uregwa gutegura jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nk'uko iyo nkuru yatugezeho ku wa gatatu.
