Rwanda

29.06.11 - RWANDA/TPIR - ICYEMEZO CYO KOHEREZA URUBANZA MU RWANDA CYAKIRIWE NEZA

Kigali, 29 Kamena 2011 (FH) - I Kigali bishimiye icyemezo cyafashwe ku wa kabiri mu rwego rw'ibanze n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) cyo kohereza imbere y'ubutabera bw'u Rwanda umuntu uregwa ibyaha bya jenoside, ari we Yohani Uwinkindi, umupasiteri wo mu idini ry'abapantekotisiti.

28.06.11 - TPIR/IYIMURWA RY'IMANZA - IJYANWA BWA MBERE RY'URUBANZA MU NKIKO Z'U RWANDA

Arusha, 28 Kamena 2011 (FH) - Ku nshuro ya mbere, urugereko rw'iremezo rw'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), mu cyemezo cyarwo cyo ku wa kabiri, rwohereje uregwa mu butabera bw'u Rwanda, icyo cyemezo kikaba kireba umupasiteri w'umupentekositi Yohani Uwinkindi.

27.06.11 - RWANDA/TPIR - U RWANDA RWISHIMIYE IKATIRWA RY'UMUGORE WAHOZE ARI MINISITIRI

Kigali, 27 Kamena 2011 (FH) - Mu nzego zinyuranye zo mu Rwanda, abayobozi batandukanye bishimiye imyanzuro yafashwe n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) mu rubanza rwaburanishagamo umutegarugori wahoze ari minisitiri w'umuryango, Pawulina Nyiramasuhuko, n'abantu bandi batanu.

22.06.11 - RWANDA/JENOSIDE - YATAWE MURI YOMBI NYUMA Y'IMYAKA 17 AKIHISHAHISHA

Kigali, 22 Kamena 2011 (FH) - Urwego rw'igipolisi cy'u Rwanda rwataye muri yombi umugabo wahoze ari interahamwe, Karaveri Zirimwabagabo bakunda kwita Muhutu, wari ukihishahisha mu gihugu rwagati kuva muri Nyakanga 1994.

21.06.11 - RWANDA/JENOSIDE - IMIBIRI IGERA KU 5.000 YONGEYE GUTABURURWA KUGIRA NGO IBIKWE NEZA

Kigali, 21 Kamena 2011 (FH) - Inkuru yatugezeho ku wa kabiri ni iy'uko Ibuka, ihuriro ry'imiryango y'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuva ku cyumweru yatangiye igikorwa cyo kongera gutaburura imibiri y'abantu igera ku 5.000 ishyinguye mu rwibutso rw.i Nyanza, ho mu mujyi wa Kigali, kugira ngo ishobore kubikwa neza.

20.06.11 - RWANDA/JENOSIDE - UBUHAMYA BUSHINJA BIKOMEYE PADIRI MUNYESHYAKA

Kigali, 20 Kamena 2011 (FH) - Mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabereye i Kigali, abacitse ku icumu batanze ubuhamya bushinja cyane padiri Wencesilasi Munyeshyaka, uba mu buhungiro mu gihugu cy'Ubufaransa.

17.06.11 - TPIR/UBWONGEREZA - LONDONI IRASABA ZA LETA GUFASHA TPIR GUTA MURI YOMBI ABASHAKISHWA

Arusha, 17 Kamena 2011 (FH) - Igihugu cy'Ubwongereza cyahamagariye za Leta kugira ubufatanye mu guta muri yombi abantu 9 baregwa bagishakishwa n'Urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kubera uruhare bakekwa kuba baragize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nk'uko tubikesha inkuru yatugezeho ku wa gatanu.

13.06.11 - RWANDA/JENOSIDE - ABAHARANIYE UBURENGANZIRA BWA MUNTU BARIBUTSWE BWA MBERE

Kigali, 13 Kamena 2011 (FH) -Kanyarwanda, ishyirahamwe nyarwanda riharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu mpera z'icyumweru, mu mujyi wa Kigali, ryakoze umuhango wo kwibuka abanyamuryango baryo b'inkomarume mu guharanara uburenganzira bwa muntu bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

10.06.11 - TPIR/MUNYAGISHARI - "NTA KIBAZO" KIRI MU BIJYANYE NO KOHEREZA MUNYAGISHARI ARUSHA

Arusha, 10 Kamena 2011 (FH) - Ubuyobozi bw'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa gatanu bwemeje ko ukoherezwa  Arusha kwa Bernard Munyagishari, watawe muri yombi  ku itariki ya 25 Gicurasi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC), "nta mbogamizi" kwari gufite.

02.06.11 - RWANDA/GACACA - NKUNDABAZUNGU YAKATIWE IGIFUNGO CYA BURUNDU

Arusha, 2 Kamena 2011 (FH) - Urukiko gacaca rwo mu burasirazuba bw'u Rwanda ku wa gatatu rwahanishije igihano cy'igifungo cya burundu y'umwihariko umugabo wahoze ari umukozi wa komini waje gufatirwa mu gihugu cya Ouganda aho yihishahishaga mbere yo koherezwa mu Rwanda, nk'uko byatangajwe ku wa kane na The New Times, ikinyamakuru gisohoka buri munsi mu Rwanda.