ICTR
23.08.12 - TSSL/TAYLOR - UBWUNGANIZI BWA TAYLOR BURASHAKA GUHAMAGAZA UMUCAMANZA SOW
La Haye, 23 Kanama 2012 (FH) – Abunganizi ba Charles Taylor batangaje umugambi wabo wo guhamagaza umucamanza Malick Sow gutanga ubuhamya mu miburanishirize mbanzirizarubanza mu bujurire buzabera mu rukiko rudasanzwe rwashyiriweho Sierra Léone (TSSL) mu mezi ari imbere.
12.07.12 - CPI/DARFOUR - UBWUNGANIZI BW’INYESHYAMBA ZA DARFOUR BURASABA INKUNGA YA LONI
La Haye, 12 Nyakanga 2012 (FH) – Abunganizi b’inyeshyamba ebyiri zo muri Darfour, Abdallah Banda na Mohammed Jerbo, baritabaza Inama ishinzwe umutekano ku isi, kubera ubushake buke mu mikoranire bugaragazwa na Leta ya Sudani.
28.05.12 - TPIR/NGIRABATWARE - UBWUNGANIZI BWA NGIRABATWARE BURANENGA «UGUSUMBANYA ABABURANYI»
Arusha, 28 Gicurasi 2012 (FH) – Ubwunganizi bw’uwahoze ari minisitiri w’imigambi ya Leta, Agusitini Ngirabatware, bwanenze abacamanza kuba barahaye « inyungu idafite ishingiro » uruhande baburana na rwo, ubwo barwemereraga ku nshuro ya kabiri gupfundura igikorwa cyo gushinja bahamagaza imbere y’urukiko umutangabuhamya mushya w’inyongera.
24.05.12 - TPIR/TANZANIYA - LONI IZUBAKA ARUSHA INZU IZABIKA AMADOSIYE YA TPIR
Arusha, 24 Gicurasi 2012 (FH) – Umuryango w’abibumbye ugiye kubaka Arusha, mu majyaruguru ya Tanzaniya, ku gaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari, inzu izabika amadosiye y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), nk’uko twabimenyeshejwe ku wa kane.
23.05.12 - TPIR/KABUGA - UBUHAMYA BUDASANZWE MU IDOSIYE YA KABUGA BWARANGIJE GUTANGWA
Arusha, 23 Gicurasi 2012 (FH) – Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ku wa kabiri rwarangije gukusanyiriza hamwe « ubuhamya budasanzwe » mu idosiye y’umucuruzi Felisiyani Kabuga, ikirangirire mu bantu icyenda baregwa kugeza ubu bagishakishwa.
21.05.12 - TPIR/NGIRABATWARE - UMUSHINJACYAHA YAHAWE UBURENGANZIRA BWO KONGERA GUSHINJA
Arusha, 21 Gicurasi 2012 (FH) – Umushinjacyaha, wari warigeze gusubukura dosiye ye ishinja ubwo yahamagazaga abatangabuhamya b’inyongera 6 mu rubanza rwa Agusitini Ngirabatware wahoze ari minisitiri w’imigambi ya Leta, yongeye guhabwa uburenganzira bwo guhamagaza undi mutangabuhamya.
14.05.12 - TPIR/KWIMURA IMANZA - JALLOW YASABYE KOHEREZA IZINDI MANZA EBYIRI MU RWANDA
Arusha, 14 Gicurasi 2012 (FH) - Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Hassan Bubacar Jallow, yasabye ko izindi manza ebyiri zoherezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda, nk’uko byatangajwe ku wa mbere.
25.04.12 - RWANDA/MUGESERA - ICYEMEZO KU RURIMI URUBANZA RUZABURANISHWAMO GITEGEREJEWE KU WA GATANU
Kigali, 25 Mata 2012 (FH) – Urukiko rukuru rwa Repubulika ku wa gatanu ni bwo ruzafata umwanzuro ku bujurire bwa Leon Mugesera ku cyemezo cya mbere cy’uko urubanza rwe rugomba kuburanishwa mu rurimi rw’ikinyarwanda, ari rwo rurimi rwe kavukire.
19.04.12 - TPIR/KWIMURA IMANZA - PASITERI UWINKINDI YAGEJEJWE MU RWANDA
Kigali, 19 Mata 2012 (FH) – Ku nshuro ya mbere mu mateka yarwo, urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ku wa kane rwashyikirije Leta y’u Rwanda umuntu ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside ari we pasteriYohani Uwinkindi.
19.04.12 - TPIR/KWIMURA IMANZA - NI UBWA MBERE URUKIKO RWA TPIR RUSHYIKIRIZA LETA Y’U RWANDA UMUNTU UREGWA JENOSIDE
Kigali, 19 Mata 2012 (FH) – Ku nshuro ya mbere mu mateka yarwo, urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda ku wa kane rwashyikirije Leta y’uRwanda umuntu ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside ari we pastier Yohani Uwinkindi, nk’uko byakurikiranywe n’uhagarariye igitangazamakuru Hirondelle I Kigali.
