Renzaho

04.10.10 - TPIR/RENZAHO - RENZAHO YANGIWE KONGERA IBIMENYETSO BISHYA MU RUBANZA RWE

Arusha, 04 Ukwakira 2010 (FH) - Uwahoze ari perefe wa Kigali, koloneli Tharcisse Renzaho utegereje ko urubanza rwe rusomwa mu rugereko rw'ubujurire rw'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), yasabye kongera mu rubanza rwe ibimenyetso bishya avuga ko bimurengera ariko biba iby'ubusa nk'uko tubikesha amakuru aturuka mu rukiko.

16.06.10 - TPIR/RENZAHO - RENZAHO YASABIWE GUFUNGWA BURUNDU BU BUJURIRE

Arusha, 16 Kamena 2010 (FH) - Ibiro by'umushinjacyaha mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR),  kuwa gatatu byasabye rw'urugereko ry'ubujurire kwemeza igihano cyo gufungwa burundu, urw'iremezo rwakatiye colonel Tharcisse Renzaho, wahoze ari prefe wa Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda.

01.06.10 - TPIR/RENZAHO - RENZAHO MU RW'UBUJURIRE TARIKI YA 16 KAMENA

Arusha, 1 Kamena 2010 (FH) - Urugereko rw'ubujurire rw'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku itariki ya 16 Kamena ruzumva ubujurire bw'uwahoze ari prefe wa Kigali, Colonel Renzaho, wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu mu rw'iremezo.

06.09.07 - TPIR/RENZAHO - RENZAHO YARANGIJE KUBURANA

Arusha, 6 Nzeri 2007 (FH)- Colonel Tharcisse Renzaho, wari perefe w’umugi wa Kigali muri 1994, ku wa kane yarangije kuburana mu rukiko rw’Arusha rumukurikiranyeho itsembabwoko. Urubanza rwe rwaburanishwaga kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

06.09.07 - TPIR/RENZAHO - RENZAHO YARANGIJE KUBURANA

Arusha, 6 Nzeri 2007 (FH)- Colonel Tharcisse Renzaho, wari perefe w’umugi wa Kigali muri 1994, ku wa kane yarangije kuburana mu rukiko rw’Arusha rumukurikiranyeho itsembabwoko.

09.03.07 - TPIR/RENZAHO - GUSHINJA BYARARANGIYE

Arusha, 9 Werurwe 2007 (FH)-Urukiko rw’Arusha muri iki cyumweru rwarangije kumva abatangabuhamya bashinja Tharcisse Renzaho, wabaye Perefe w’umugi wa Kigali muri 1994. Umutangabuhamya wa nyuma ushinja, Alison Des Forges, yashoje ubuhamya bwe ku wa kabiri.

09.01.07 - TPIR/RENZAHO - URUBANZA RWA COLONEL RENZAHO RWATANGIYE

Arusha, 8 Mutarama 2007 (FH)- Urubanza rwa colonel Tharcisse Renzaho, wari perefe w’umugi wa Kigali muri 1994, rwatangiye ku wa mbere mu rukiko rw’Arusha. Tharcisse Renzaho yarezwe ibyaha bitandatu by’itsembabwoko, kwibasira inyoko muntu n’ibyaha byo mu ntambara yo muri 1994.

Dossiers