19.04.12 - TPIR/KWIMURA IMANZA - PASITERI UWINKINDI YAGEJEJWE MU RWANDA

Kigali, 19 Mata 2012 (FH) – Ku nshuro ya mbere mu mateka yarwo, urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ku wa kane rwashyikirije Leta y’u Rwanda umuntu ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside ari we pasteriYohani Uwinkindi.

 

 

Yambaye ikositimu na karuvati , uyu munyedini yakandagiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali sa kumi n’imwe n’iminota mirongo ine ari mu ndege y’ubucuruzi ya RwandAir.

Uwinkindi , ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside no kurimbura imbaga, by’umwihariko  aregwa kuba yarayoboye ibitero byishe abatutsi muri paruwasi yayoboraga ya Kayenzi (mu burasirazuba) no mu nkengero zayo.

 

 

« Kuri twe ubu turanezerewe cyane. Twashoboye kwereka isi ko ubutabera mu gihugu cyacu bwigenga kandi bufitiwe icyizere. Turashimira TPIR kuba yaragiriye icyizere ubutabera bw’u Rwanda », nk’uko umuvugizi w’ubushinjacyaha i Kigali, Alain Mukurarinda, yahise abitangaza.

 

« Turahamagarira ibihugu bigicumbikiye abakekwaho ibyaha bya jenoside gukurikiza urugero rwa TPIR. Ntitubibahatira, ni bo ubwabo bakwiye  gukora iperereza kugira ngo bamenye neza uko ubutabera buhagaze mu Rwanda », nk’uko yakomeje avuga mu kiganiro yagiranye na Hirondelle.

 

Abacamanza b’urukiko rwa TPIR bari barigeze kuburizamo ibyifuzo byo kohereza abantu batanu mu Rwanda bitwaje ko ngo ibisabwa kugira ngo habeho urubanza rw’intabera bitari byuzuye.

 

Nyuma yo gusesengura neza impungenge zari zagaragajwe n’abacamanza, u Rwanda rwavuguruye amategeko yarwo ariko by’umwihariko rushyiraho, rubifashijwemo na TPIR, urwego rwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya.

 

Umushunjacyaha wa TPIR, Hassan Bubacar  Jallow, bityo yaje kugaruka ku kuri icyo kibazo taliki ya 4 Ugushyingo 2011 ubwo yongeraga gusaba ko abafungwa batatu  barimo pasteri Uwinkindi boherezwa mu Rwanda. Kohereza Uwinkindi byaje kwemezwa taliki ya 28 Kamena 2011 byongera gushimangirwa mu bujurire ku wa 16 Ukuboza. Hashingiwe ku byo umushinjacyaha yavugaga, abacamanza bemeje ko banyuzwe n’ivugurwa ryabaye mu butabera bw’u Rwanda.

SRE/ER