09.02.07 - TPIR/NSENGIMANA - UMUPADIRI WA GATATU AZABURANISHWA MURI KAMENA

Arusha, 9 Gashyantare 2007 (FH)- Umupadiri wa gatatu urukiko rw’Arusha rukurikiranyeho itsembabwoko ryo muri 1994 azaburanishwa muri kamena 2007.

Itariki urubanza rwe ruzatangirira ntiratangazwa.

Padiri Hormisdas Nsengimana, ufite imyaka 53, yayoboraga koleji ya Kristu Umwami iri i Nyanza ya Butare.

Mbere ye, urukiko rw’Arusha rwaburanishije abandi bapadiri babiri : Athanase Seromba na Emmanuel Rukundo.

Athanase Seromba, ufite imyaka 45, yabaga muri paruwasi ya Nyange ku Kibuye. Tariki ya 13 Ukuboza umwaka ushize, urukiko rw’Arusha rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo.

Yarezwe ubwicanyi bwakorewe abantu basaga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri kiliziya ya Nyange muri Mata muri 1994. Urubanza rwe ubu ruri mu rugereko rw’ubujurire.

Padiri Emmanuel Rukundo w’imyaka 47, muri 1994 yari ashinzwe iyobokamana mu gisirikare. Yakoze i Kigali no mu Ruhengeri. Aregwa ubwicanyi bwakorewe mu karere avukamo ka Gitarama.

Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 15 Ugushyingo umwaka ushize. Umushinjacyaha niwe ugihamagaza abatangabuhamya. Usibye abo bapadiri uko ari batatu, urukiko rw’Arusha rwanakurikiranye abandi banyendini babiri bose baje kwitaba Imana.

Abo ni Musenyeri Samuel Musabyimana wo mw’itorero ry’Abangilikani witabye Imana mu mwaka w’2003 ataratangira kuburana. Undi ni umupasiteri w’umwadivantisite Elizaphani Ntakirutimana witabye Imana muri Mutarama uyu mwaka amaze ukwezi afunguwe. Yari yararangije imyaka icumi y’igifungo yari yarakatiwe.

AT