08.07.08 - TPIR/NSENGIMANA - PADIRI NSENGIMANA NGO NTIYIGEZE ATATIRA INDAHIRO YE
Arusha, ku wa 8 Nyakanga 2008 (FH) - Ku munsi wa mbere atangira kwiregura imbere y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Padiri Hormisdas Nsengimana uregwa ibyaha bya jenoside, yemejeko atigeze aca ukubiri n’imirimo ye y’ubupadiri.
Uwo mupadiri wa kiliziya Gatolika, aragira ati : « ndemeza ko nabaye indahemuka mu mirimo yanjye kugeza ubu.
Mfitanye na Diyosezi ya Butare amasezerano yo gukorera Imana, ubuzima bwanjye bwose. »
Yavuze ko yagiye mu gipadiri kugirango akorere abavandimwe be nta vangura iryo ari ryo ryose. Yamaganye ibirego byamushinjaga kuba yarangaga abatutsi.
Mbere yo kuvuga ku birego byihariye ashinjwa, yavuze ubuzima bwe bwose, kuva mu bwana bwe avuka mu muryango w’abakristu, kugeza ahabwa ubupadiri ku itariki ya 27 Nyakanga umwaka w’1980.Nyuma y’imyaka itatu, yagiye i Roma kwiga iby’indimi, yarangije mu mwaka w’1989.
Agarutse muri Diyosezi ye, yashinzwe kuyobora ishuri rya Kristu Umwami i Nyanza, umurimo yakoze kugeza igihe cya jenoside.
Ahunga ibitero by’ingabo z’umutwe wa FPR, Padiri Nsengimana yabanje guhungira i Cyangugu, mbere yo kwambuka umupaka ajya mu cyahoze ari Zaire, ariyo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri iki gihe.
Inzira y’ubuhungiro yamugejeje i Kinshasa, nyuma ajya muri Cameroun, aho yabaye Padiri mukuru, mbere yo kwinjira mu kigo cy’abihaye Imana cya Mutagatifu Yohani cy’i Yaoundé. Yatawe muri yombi muri Werurwe umwaka w’2002.
Usibye icyaha cyo gushishikariza ibikorwa bya jenoside mu karere ka Nyanza, Nsengimana araregwa kuba we ubwe yarishe abatutsi mu mwaka w’1994. Ibyo birego we abyita ko bidasanzwe kandi bidasobanutse. Ashimangira ko yabanaga ku buryo busanzwe n’abatutsi, kandi ko yari afitiwe icyizere n’umushumba wa Diyosezi ye w’umututsi, Musenyeri Yohani Batista Gahamanyi, witabye Imana mu mwaka w’1995.
Padiri Nsengimana aburanishwa kuva muri Kamena mu mwaka w’2007.
Abacamanza n’impande zombi muri urwo rubanza, bazajya i Nyanza mu cyumweru gitaha, kureba aho ibyaha aregwa byaba byarakorewe.
PU/ER


