Bagaragaza

25.10.11 - TPIR/BAGARAGAZA - NI UBWA MBERE TPIR IREKURA UMUFUNGWA ATARARANGIZA IGIHANO CYE

Arusha, 25 Ukwakira 2011 (FH) -  Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rushinzwe gucira imanza abari ku isonga mu bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku nshuro ya mbere mu mateka yarwo, rumaze gufata icyemezo cyo gufungura umuntu wakatiwe atararangiza igihano.

05.11.09 - TPIR/BAGARAGAZA - IMYAKA 8 Y'IGIFUNGO KU WAHOZE ARI UMUKURU W'ICYAYI MU RWANDA

Arusha, 05 Ugushyingo 2009 (FH) -  Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR)  kuwa kane rwakatiye Michel Bagaragaza, wahoze  ayobora ishami ry'icyayi mu Rwanda, akaba n'icyegera cy'uwahoze ayobora u Rwanda, Yuvenali Habyarimana, igifungo cy'imyaka umunani.

27.10.09 - TPIR/BAGARAGAZA - MICHEL BAGARAGAZA AZAKATIRWA TARIKI YA 5 UGUSHYINGO

Arusha, 27 Ukwakira 2009 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) tariki ya 5 Ugushyingo, nibwo ruzasoma urubanza rwa Michel Bagaragaza, wemeye icyaha cyo kuba icyitso cya jenoside, nk'uko ibiro bishinzwe amakuru muri TPIR byabitangaje.

26.10.09 - TPIR/BAGARAGAZA - BAGARAGAZA AZAHAMAGAZA ABATANGABUHAMYA BAVUGA KU MYIFATIRE YE

Arusha, 26 Ukwakira 2009 (FH) - Michel Bagaragaza, umwe mu bayobozi bo hambere bo mu rwego rw'ubukungu mu Rwanda, wemeye ibyaha aregwa imbere y'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kuwa mbere azagerageza kugusha neza  abacamanza ahamagaza abatangabuhamya bavuga ku myifatire ye myiza, nk'uko gahunda y'urugereko rumuburanisha ibiteganya.

17.09.09 - TPIR/BAGARAGAZA - BAGARAGAZA YEMEYE ICYAHA CYA JENOSIDE

Arusha, 17 Nzeri 2009 (FH) - Uwahoze ari umuyobozi wo mu rwego rw'ubukungu mu Rwanda, Michel Bagaragaza, akaba n'icyegera cy'uwahoze ari prezida w'u Rwanda Yuvenali Habyarimana, kuwa kane yemeye imbere y'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(TPIR), ko yagize uruhare muri jenoside ya 1994.

24.06.08 - TPIR/BAGARAGAZA - BAGARAGAZA YAGIRANYE N’UBUSHINJACYAHA AMASEZERANO YO KWEMERA ICYAHA

Arusha, ku wa 24 Kamena 2008(FH) - Michel Bagaragaza wahoze ayobora OCIR, ishami ry’icyayi mu Rwanda, yagiranye n’umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, amasezerano yo kwemera icyaha ariko ibikubiyemo bikaba bitarashyirwa ahagaragara kugeza kuri uyu munsi nk’uko byemejwe n’inzego z’ubucamanza. Babiri mu bahoze ari abategetsi bakuru baregwa n’uru rukiko aribo ProtaisZigiranyirazo, muramu wa nyakwigendera perezida Yuvenali Habyarimana na Yozefu Nzirorera wari ukomeye cyane mu butegetsi bwa Habyarimana, basabye guhabwa ayo masezerano bavuga ko ashobora kubafasha mu kwiregura.

Dossiers