26.10.09 - TPIR/BAGARAGAZA - BAGARAGAZA AZAHAMAGAZA ABATANGABUHAMYA BAVUGA KU MYIFATIRE YE

Arusha, 26 Ukwakira 2009 (FH) - Michel Bagaragaza, umwe mu bayobozi bo hambere bo mu rwego rw'ubukungu mu Rwanda, wemeye ibyaha aregwa imbere y'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kuwa mbere azagerageza kugusha neza  abacamanza ahamagaza abatangabuhamya bavuga ku myifatire ye myiza, nk'uko gahunda y'urugereko rumuburanisha ibiteganya.

Michel Bagaragaza, ufitanye isano iziguye na Yuvenal Habyarimana wari prezida w'u Rwanda, akaba yari ashinzwe OCIR-ishami ry'icyayi mu Rwanda muri 1994 , yemeye icyaha cyo kuba icyitso cya jenoside tariki ya 17 Nzeri uyu mwaka.

Mu guhamagaza abo batangabuhamya bamutaka, agamije kugusha neza abacamanza ngo bagire impuhwe, maze abe yakoroherezwa igihano.

 Ukwemera ibyaha kwe, ukwa cyenda kubonetse mu mateka ya TPIR, kwagezweho nyuma y'imishyikirano ikomeye hagati ye n'ubushinjacyaha.

Bagaragaza yigeze kwizezwa kuba yaburanishirizwa mu Bulayi, nk'ingurane y'ubufatanye bwe n'ubushinjacyaha. Amaze gushinja abandi baregwa muri TPIR, barimo Protazi Zigiranyirazo, muramu wa Nyakwigendera Habyarimana, Bagaragaza, wari ufite impungenge z'umutekano we, yafungiwe i La Haye mu rwego rw'ubwumvikane bwe n'Ubushinjacyaha.

Nk'ingurane y'ubwo buhamya bwe bushinja bagenzi be, umushinjacyaha yari yiyemeje kwegurira urubanza rwe igihugu cy'Ubulayi. Ariko ibyo kugerageza kumuburanishiriza muri Norvege , nyuma no mu Buholandi , byararaniranye, agarurwa Arusha muri Gicurasi 2008.

 Nta kindi rero cyari gisigaye, ukurikije ubwumvikane hagati yimpande zombi, usibye kumvikana noneho ku byo kwemera icyaha.

Usibye Jean Kambanda wari ministri w'intebe wakatiwe gufungwa burundu, abandi bose bemeye kugira uruhare muri jenoside ya 1994 badohorewe ibihano.

Kwemera ibyaha bifasha TPIR kwihutisha imanza no kuzigama amafranga.

PU/ER

© Agence Hirondelle