09.04.08 - TPIR/KALIMANZIRA - URUBANZA RWA KALIMANZIRA RUZATANGIRA TARIKI YA 28 MATA
Arusha, 9 Mata 2008 (FH)-Callixte Kalimanzira, wari umukuru w’ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri 1994 azatangira kuburana tariki ya 28 Mata.
Urukiko rw’Arusha rumukurikiranyeho itsembabwoko n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakorewe muri perefegitura yahoze yitwa Butare aho avuka.
Umushinjacyaha yemeza ko Kalimanzira yakoranaga cyane n’uwari umukuru w’igihugu by’agateganyo, Dr Théodore Sindikubwabo, na minisitiri w’intebe Yohani Kambanda. Abo bombi nabo bakomoka muri Butare.
Sindikubwabo ashinjwa kuba ariwe watangije ubwicanyi muri Butare tariki ya 19 Mata 1994. Amakuru amwe avuga ko yaba yaritabye Imana.
Yohani Kambanda we yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rw’Arusha amaze kwemera uruhare rwe mu gihe cy’itsembabwoko. Ubu afungiye muri Mali.
Ku by’umwihariko, Kalimanzira aregwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’abantu bari bahungiye ku musozi witwa Kabuye. Amakuru ava mu bushinjacyaha avuga ko kuri uwo musozi habarirwaga impunzi zirenga 20.000.
Kalimanzira ngo ari mu babwiye kuhahungira, amaze kubizeza umutekano n’amafunguro.
Ikindi kirego kivuga ko Kalimanzira yaba yarakanguriye Abahutu gutsemba Abatutsi, ngo harimo n’abana bakiri mu nda za ba nyina.
Kalimanzira kandi ngo yaba yarategetse kwica abana bakiri bato, abagore n’abasaza avuga ko FPR iramutse ifashe ubutegetsi aribo bazahamya ibyabaye.
Kalimanzira ahahakana ibyo aregwa. Yunganirwa n’ikipe iyobowe n’umwavoka w’Umufaransa, Me Arthur Vercken. Me Vercken niwe waburaniye Yohani Mpambara wari burugumesitiri wa Rukara muri Kibungo wagizwe umwere n’urukiko rw’Arusha muri Nzeri 2006. Mpambara ubu aba mu Bufaransa.
Kalimanzira yavukiye muri komini yahoze yitwa Muganza muri 1953. Yishyikirije urukiko rw’Arusha tariki ya 8 Ugushingo 2005. Rwari rumaze amezi ane rutangiye kumushakisha.
Yakoze imirimo myinshi muri Leta harimo kuba umunyabanga mukuru muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu kimwe n’umuyobozi w’agashami gashinzwe amajyambere y’icyaro kakoreraga muri Perezidansi ya Republika. Yize iby’ubuhinzi.
Abantu barindwi mu bafungiye Arusha nibo bagitegereje kuburana. Bane muribo umushinjacyaha yabasiye kuburanishirizwa mu Rwanda, kubera ko urukiko rw’Arusha ruteganya gusoza imanza zo mu rwego rw’iremezo mu mpera z’uyu mwaka.
AT


