30.04.08 - TPIR/KALIMANZIRA - URUBANZA RWA KALIMANZIRA RWASHYIZWE TARIKI YA 5 GICURASI

Arusha, 30 Mata 2008 (FH)-Urubanza rwa Callixte Kalimanzira rwagombaga kuba rwaratangiye muri iki cyumweru rwimuriwe tariki ya 5 Gicurasi. Iyo tariki nshya yatangajwe ku wa gatatu n’umucamanza Dennis Byron, ukomoka muri Saint-Kitts na Nevis, akaba na Perezida w’Urukiko rw’Arusha.

Callixte Kalimanzira, ubu ufite imyaka 55, muri 1994 yari umuyobozi w’ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Yaje  no kuyobora iyo minisiteri by’agateganyo mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu muri 1994, kuko uwari wayishinzwe, Faustini Munyazesa, wari wagiye mu butumwa mu mahanga, atigeze agaruka mu gihugu.

Kalimanzira aregwa itsembabwoko n’ibyaha byo kwibasira inyoko muntu byakorewe ahanini mu ntara ya Butare aho akomoka.

Kalimanzira by’umwihariko aregwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’abantu bagera ku 20.000 bari bahungiye ku musozi witwa Kabuye uri muri komini yahoze yitwa Ndora. Ahakana  ibyo aregwa.

Kalimanzira afungiye Arusha kuva mu kwezi kwa 11 umwaka w’2005.

Urubanza rwaherukaga gutangizwa mu rukiko rw’Arusha ni urwa Padiri Hormisdas Nsengimana, wayoboraga Koleji yitiriwe Kristu Umwami y’ i Nyanza ya Butare. Hari tariki ya 22 Kamena 2007.

AT