25.04.08 - TPIR/KALIMANZIRA - URUBANZA RWA KALIMANZIRA RWIGIJWEYO

Arusha, 25 Mata 2008 (FH)- Urubanza rwa Callixte Kalimanzira, wari umukuru w’ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri 1994, rwagombaga gutangira ku wa mbere w’icyumweru gitaha rwigijweyo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa gatanu ntiratanga indi tariki urwo rubanza ruzatangirira.

Ntirivuga n’impamvu zateye iryo subikwa. Mu rukiko rw’Arusha Kalimanzira aregwa itsembabwoko n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakorewe muri perefegitura yahoze yitwa Butare aho avuka.

Ku by’umwihariko, Kalimanzira aregwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’abantu barenga 20.000 bari bahungiye ku musozi witwa Kabuye.

Kalimanzira ahahakana ibyo aregwa. Yunganirwa n’ikipe iyobowe n’umwavoka w’Umufaransa, Me Arthur Vercken. Kalimanzira yavukiye muri komini yahoze yitwa Muganza muri 1953. Yishyikirije urukiko rw’Arusha tariki ya 8 Ugushingo 2005. Rwari rumaze amezi ane rutangiye kumushakisha.

Yakoze imirimo myinshi muri Leta harimo kuba umunyabanga mukuru muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu kimwe n’umuyobozi w’agashami gashinzwe amajyambere y’icyaro kakoreraga muri Perezidansi ya Republika. Yize iby’ubuhinzi.

Abantu barindwi mu bafungiye Arusha nibo bagitegereje kuburana. Bane muribo umushinjacyaha yabasiye kuburanishirizwa mu Rwanda, kubera ko urukiko rw’Arusha ruteganya gusoza imanza zo mu rwego rw’iremezo mu mpera z’uyu mwaka.

AT