10.07.08 - TPIR/KALIMANZIRA - KALIMANZIRA AZATANGIRA KWIREGURA MU GUSHYINGO
Arusha, ku wa 10 Nyakanga 2008 (FH) - Callixte Kalimanzira wahoze ari umukozi mukuru mu Rwanda, akaba akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’Urukiko mpuzamahanga rw’Arusha, azatangira guhamagaza abatangabuhamya bamurengera hagati mu Gushyingo uyu mwaka.
Mu cyemezo cyashyikirijwe ibiro ntaramakuru Hirondelle, urugereko rumuburanisha rwategetse ko ukwiregura kwe kuzatangira tariki ya 17 Ugushyingo mu mwaka w’2008.
Kalimanzira, impuguke mu by’ubuhinzi, muri Mata na Gicurasi umwaka w’2004, yayoboye by’agateganyo Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Ubushinjacyaha muri urwo rubanza bwarangije gutanga ibimenyetso byabwo tariki ya 30 Kamena, bumaze guhamagaza abatangabuhamya 24 mu gihe cy’iminsi 16 y’iburanisha.
Kalimanzira akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, kuba icyitso cyayo no gukangurira abandi gukora jenoside.
Ibirego biremereye aregwa, birebana n’uruhare yaba yaragize mu bwicanyi bw’imbaga y’abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye muri superefegitura ya Gisagara (perefegitura ya Butare), mu mpera za Mata 1994.
Christine Graham wo mu biro by’ubushinjacyaha, agira ati: “impunzi z’abatutsi zaramwegereye zimusaba kuzifasha, aho kuzifasha ashishikariza abicanyi kurushaho gukomeza umurego.”
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo bwicanyi bwo ku musozi wa Kabuye bwakozwe n’abasirikare, interahamwe n’impunzi z’abarundi, bwamaze iminsi myinshi.
Muri perefegitura ya Butare, itsembabwoko ryatangiye mu mpera z’ukwezi kwa kane muri 1994, nyuma y’inama abategetsi benshi bo muri Leta y’agateganyo, barimo Perezida Théodore Sindikubwabo na Ministri w’intebe Yohani Kambanda bagizemo uruhare.
Umushinjacyaha, mu nyandiko nyinshi z’ibirego, yemeza ko amagambo yavugiwe muri iyo nama ku itariki ya 19 Mata 1994 yahamagariraga abahutu b’i Butare gutangira gutsemba abatutsi.
K’ubw’ubushinjacyaha, Kalimanzira wari umukuru w’imihango kuri uwo munsi yashyigikiye cyane ibitekerezo by’abafashe ijambo muri iyo nama.
Kalimanzira yari mu ishyaka rya MRND, ishyaka ry’umukuru w’igihugu muri icyo gihe.
Ku wa 8 Ugushyingo mu w’2005, Kalimanzira ubwe yishyikirije urukiko mpuzamahanga rw’Arusha muri Tanzaniya, ku mpamvu bidashidikanywaho ko zizasobanurwa atangiye kwiregura.
Kalimanzira aburanishwa n’urugereko ruyobowe n’umucamanza Dennis Byron rukagirwa kandi n’abacamanza Gustav Kam na Vagn Joensen.
PU/ER


