27.02.12 - TPIR/NGIRABATWARE - ABATANGABUHAMYA BASHYA B'UBUSHINJACYAHA BAZUMVWA MURI WERURWE

Arusha, 27 Gashyantare 2012 (FH) - Nyuma y'uko habaye ubuhamya bwemeza ko uregwa atari aho icyaha cyakorewe mu rubanza rw'uwari minisitiri w'imigambi ya Leta Agusitini Ngirabatware, ubushinjacyaha na bwo bwahawe uburenganzira bwo guhamagaza abatangabuhamya bashya bashinja imbere y'urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Bazumvwa n'urukiko guhera taliki ya 05 Werurwe.

Ubushinjacyaha buzagerageza kwerekana ko Ngirabatware atari hanze y'u Rwanda, mu rugendo mu bihugu bya Sénégal na Swaziland, hagati ya 23 Mata na 23 Gicurasi 1994.

Nyuma y'uko urukiko ruzaba rwashyikirijwe ubu buhamya bushya, urwego rw'ubwunganizi na rwo ku ruhande rwarwo nirubishaka rushobora kuzahamagaza abandi batangabuhamya.

Prezida w'urugereko rw'urukiko William Hussein Sekule ku wa mbere na none yatangaje ko umunyarwanda Claver Sindayigaya yatoranyijwe nk'umwunganizi wungirije, asimbura umunyakanadakazi Mylène Dimitri, wazamuwe ku ntera y'umwunganizi mukuru nyuma y'uko umwongereza Peter Herbert avuye mu rubanza ku mpamvu zitazwi neza.

Agusitini Ngirabatware yatawe muri yombi mu gihugu cy'Ubudage taliki 17 Nzeri 2007. Ari mu maboko y'urukiko rwa TPIR kuva ku wa 08 Ukwakira 2008. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa taliki ya 22 Nzeri 2009, hanyuma ubushinjacyaha bwarangije gushinja ku mugaragaro taliki ya 31 Kanama 2010. Urwego rw'ubwunganizi rwo rwatangiye gushinjura taliki ya 16 Ugushyingo 2010, uregwa ubwe atanga ubuhamya bwe.

SRE/ER

© Agence Hirondelle