Military II
30.09.11 - TPIR/GOUVERNEMENT II - CASIMIR BIZIMUNGU NA JEROME BICAMUMPAKA BABAYE ABERE
Arusha, 30 Nzeri 2011 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwagize abere abahoze ari ba minisitiri Kazimiri Bizimungu na Jerome Bicamumpaka ku byaha byose baregwa kubera ko nta bimenyetso bihagije bibahamya icyaha. Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ariko na none rwakatiye abandi baminisitiri babiri bo muri guverinoma y'inzibacyuho y'u Rwanda, Yusitini Mugenzi na Porosuperi Mugiraneza, igihano cy'igifungo cy'imyaka 30 kubera uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
19.05.11-TPIR/ABASIRIKARE II-ABASIRIKARE BAKURU BABIRI BAKATIWE KUBERA GUHOTORA MINISITIRI W’INTEBE
Arusha, 19 Gicurasi 2011 (FH) - Umwanzuro wafashwe ku wa kabiri n'Urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) mu rubanza rwiswe « Abasirikare II » werekana ko majoro Farasisiko Saveri Nzuwonemeye na kapiteni Inosenti Sagahutu ari bo ba nyirabayazana b'ihotorwa rya Agata Uwilingiyimana, wari Minisitiri w'intebe w'igihugu cy'u Rwanda.
18.05.11 - TPIR/ABASIRIKARE II - « RWAFASHE IMYANZURO Y'IKOMEYE » MU RUBANZA RW'ABASILIKARE (JALLOW)
Arusha, 18 Gicurasi 2011 (FH) - Umushinjacyaha mukuru mu Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Hassan Bubacar Jallow, ku wa gatatu yishimiye, nk'igikorwa « cy'agaciro gakomeye », imyanzuro urwo rukiko rwari rwaraye rufashe mu rubanza ruhuriyemo abasirikare bane bakuru bari mu rwego rw'ubuyoboz bwa gisirikare.
17.05.11 - TPIR/ABASILIKARE II - UMUJENERALI UMWE YARAREKUWE UNDI AKATIRWA IMYAKA 30 Y'IGIFUNGO
Arusha, 17 Gicurasi 2011 (FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ku wa kabiri rwategetse ko uwahoze ari umuyobozi wa état-major ya jandarumori, jenerali Agusitini Ndindiliyimana arekurwa naho uwahoze ari umuyobozi wa état-major y'ingabo, jenerali Agusitini Bizimungu akatirwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 30.
08.03.11 - TPIR/ABASILIKARE II - URW'ABAHOZE ARI ABAYOBOZI B'INGABO RUZASOMWA KU WA 17 GICURASI
Arusha, 8 Werurwe 2011(FH) - Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwagennye ku itariki ya 17 Gicurasi, isomwa ry'urubanza rw'abasilikare bakuru bane, barimo abahoze ari abayobozi ba état-major y'ingabo n'iya jandarumori, abo akaba ari ba jenerali Agusitini Bizimungu na jenerali Agusitini Ndindiliyimana.
26.06.09 - TPIR/ABASILIKARE II - URUBANZA RW'ABASILIKARE BAKURU BANE RWARANGIYE
Arusha, 26 Kamena 2009 (FH) - Urubanza rw'abasilikare bakuru bane, barimo abahoze bayobora ingabo na jendarmori, kuwa gatanu rwarangije kuburanishwa mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), nyuma y'imyanzuro ya nyuma y'abaregwa,
25.06.09 - TPIR/ABASILIKARE II - ABUNGANIRA ABASILIKARE BARABASABIRA GUHANAGURWAHO IBYAHA
Arusha, 25 Kamena 2009 (FH) -Abunganira abahoze ari abakuru b'ingabo na Jandarmori, bakurikiranyweho ahani ibyaha bya jenoside n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kuwa kane basimburanye imbere y'abacamanza, basaba ko abo bunganira bahanagurwaho ibyaha.
24.06.09 - TPIR/ABASILIKARE II - ABAHOZE ARI ABAYOBOZI B'INGABO BASABIWE GUFUNGWA BURUNDU
Arusha ku wa 24 Kanama 2009(FH) -Ku wa gatatu ku rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), abayobozi bane bakuru ba gisilikare barimo abahoze bayobora Etat-major y'ingabo n'iya gendermerie z'u Rwanda, aribo jenerali Agustini Bizimungu na jenerali Agustini Ndindiliyimana, basabiwe igihano cyo gufungwa burundu, nk'uko ibiro ntaramakuru Hirondelle byabibonye.
24.06.09 - TPIR/ABASILIKARE II - «SI NGOMBWA KUGARAGAZA INYANDIKO ZEREKANA ICURAMUGAMBI WA JENOSIDE»
Arusha, 24 Kamena 2009 (FH) - Ibiro by'umushijnjacyaha w'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), yashinze urubanza atangira gutanga imyanzuro ye ya nyuma kuwa gatatu, mu rubanza rwitiriwe abasilikare itsinda rya kabiri, avuga ko atari ngombwa ko azana inyandiko yashyizweho umukono n'abakekwaho ubujyamugambi, kugira ngo agaragaze ko habayeho umugambi mubisha wo gukora jenoside.
