19.05.11-TPIR/ABASIRIKARE II-ABASIRIKARE BAKURU BABIRI BAKATIWE KUBERA GUHOTORA MINISITIRI W’INTEBE
Arusha, 19 Gicurasi 2011 (FH) - Umwanzuro wafashwe ku wa kabiri n'Urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) mu rubanza rwiswe « Abasirikare II » werekana ko majoro Farasisiko Saveri Nzuwonemeye na kapiteni Inosenti Sagahutu ari bo ba nyirabayazana b'ihotorwa rya Agata Uwilingiyimana, wari Minisitiri w'intebe w'igihugu cy'u Rwanda.
Unanzura na none wemeza uburyozwe bwabo, ariko buziguye kuri Nzuwonemeye, mu ihotorwa, taliki ya 07 Mata 1994, ry'abasirikare 10 b'Ababiligi bari mu mutwe w'ingabo z'umuryango w'Abibumbye (MINUAR). Aba bagabo bombi, babinyujije ku bunganizi babo mu by'amategeko, batangaje ko bagiye kujuririra icyo cyemezo.
Uriya musirikare ufite ipeti rya majoro yayoboraga umutwe wari ushinzwe ubutasi mu gisirikare, naho kapiteni we yari akuriye itsinda rimwe ry'uwo mutwe.
Kubera ubu bwicanyi, kimwe n'ubundi bwose bwakozwe n'abasirikare bari bakuriye, Nzuwonemeye na Sagahutu bahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara, bityo bahanishwa igifungo cy'imyaka 20.
Nk'uko iyi myanzuro ibivuga, « umushinjacyaha yatanze ibimenyetso bidashobora gukemengwa kandi simusiga bigaragaza ko abasirikare b'umutwe wari ushinzwe iperereza bagize uruhare mu iterwa n'ihotorwa rya Minisitiri w'intebe Agata Uwiringiyimana ».
Urukiko rwari ruyobowe n'umucamanza Joseph Asoka de Silva, wo mu gihugu cya Sri-Lanka, rwasanze « bigaragara, nta kubishidikanyaho na busa, ko urupfu rwe rwabaye intego yagezweho n'igitero cya gisirikare cyateguwe kandi kigashyirwa mu bikorwa habanje kubaho uburenganzira bw'abayobozi ba gisirikare bo ku rwego rwo hejuru ».
Abo bacamanza uko ari batatu, nta shiti, bumva ko « itsinda rigizwe n'ibimodoka by'imitamenwa bya gisirikare, ryagenderaga ku mategeko ya Nzuwonemeye na Sagahutu ryagize uruhare » muri icyo gitero.
« Mu gihe cyose igitero cyamaze, Nzuwonemeye na Sagahutu bakomeje kuvugana n'abasirikare bari bakirimo, baboherereza ibikoresho n'ibindi kikenewe, ari nako batanga n'amategeko ngenderwaho », nk'uko bisobanurwa n'imyanzuro y'urubanza.
Urukiko ruhera aho rwemeza ko aba basirikare bakuru bombi « batanze itegeko ryo kwica Minisitiri w'intebe, batera ingabo mu bitugu ndetse banashishikaza abicanyi nyirizina », ibi bikaba ari impamvu nkomezacyaha.
Ku byerekeye abasirikare b'ababiligi, nta kimenyetso, nk'uko abacamanza babibona, kigaragaza uruhare rutaziguye rw'umuyobozi w'umutwe wari ushinzwe ubutasi mu gisirikare, ariko « agomba kuba yaramenyeshejwe » uruhare rwa bamwe mu basirikare be mu iyicwa ry'abo basirikare bari bashinzwe kubungabunga amahoro.
Kandi rero, nk'uko bivugwa mu myanzuro, « Nzuwonemeye we ubwe yiyemereye ko iyicwa ryabo yarimenye ubwo yari avuye mu nama mu Ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) ». Ariko ntiyagira icyemezo afata cyo guhana abari babigizemo uruhare.
Kuri kapiteni Sagahutu we, uruhare rwe rurakomeye. « Sagahutu yamenye ko abasirikare b'ababiligi bo muri MINUAR bagabweho igitero mu kigo cya gisirikare cya Kigali ariko ko bari bakomeje kwirwanaho. Ni bwo yahaye abasirikare be itegeko ryo kubanesha », nk'uko abacamanza bakemuye impaka.
Aba basirikare bakuru bombi bo mu mutwe w'ubutasi ni bo ba kabiri bakatiwe kubera ubuhotozi bwakorewe Minisitiri w'intebe n'abasirikare 10 b'ababiligi, nyuma ya koloneli Tewonesiti Bagosora, wahoze ari umuyobozi w'ibiro bya minisitiri w'ingabo. Bagosora ategereje icyemezo kizafatwa mu rukiko rw'ubujurire.
SRE/ER
© Agence Hirondelle


