25.04.12 - RWANDA/MUGESERA - ICYEMEZO KU RURIMI URUBANZA RUZABURANISHWAMO GITEGEREJEWE KU WA GATANU

Kigali, 25 Mata 2012 (FH) – Urukiko rukuru rwa Repubulika ku wa gatanu ni bwo ruzafata umwanzuro ku bujurire bwa Leon Mugesera ku cyemezo cya mbere cy’uko urubanza rwe rugomba kuburanishwa mu rurimi rw’ikinyarwanda, ari rwo rurimi rwe kavukire.

 

Uyu munyarwanda w’umunyapolitiki wize akaminuza, wirukanywe mu gihugu cyaCanadamuri Mutarama, asaba ko iburanisha ryose ryaba mu rurimi rw’igifaransa.  

Mugesera, washakishwaga n’ubutabera bw’uRwandakuva mu mwaka wa 1995, akurikiranywe  by’umwihariko kubera ijambo yavuze mu rurimi rw’ikinyarwanda mu 1992 muri mitingi y’ishyaka rya MRND, icyo gihe ryari ishyaka rya perezida w’igihugu.

Umushinjacyaha ntashaka ko ubutumwa bukubiyemo butakaza umwimerere buramutse bukuwe mu gihe no mu rurimi bwatanzwemo.

Ku giti cye, uregwa yemeza ko atazi neza amagambo y’ururimi rw’ikinyarwanda akoreshwa mu mategeko.

Muri iri jambo ryiyanditse mu mateka, nyirubwite yahamagariraga abahutu gusubiza Abatutsi « iwabo muri Etiyopiya », banyujijwe inzira y’ubusamo y’umugezi wa Nyabarongo, waje kurohwamo abatutsi  nyuma y’imyaka ibiri gusa.

SRE/ER